Abakekwaho kwicira umuntu i Kinyinya bafashwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ry’ibanze ku murambo wasanzwe mu modoka mu Mudugudu wa Rubingo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, rimaze kugaragaza ko ari uwa Callixte Ndahimana.

RIB yatangaje ko uwo Callixte Ndahimana w’imyaka 35 akomoka mu Karere ka Kamonyi akaba yari atuye mu mudugudu wa Rubingo. Abakekwa kumwica na bo ngo bafashwe barimo umugore we na basaza b’umugore we babiri.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko impamvu ikekwa yatumye bamwica ari amakimbirane uwo mugabo yari afitanye n’umugore we, iperereza rikaba rikomeje.

Ubwo RIB yaberekaga itangazamakuru ku wa kabiri tariki 20 Kanama 2019, umugore yasobanuye ko yacuze umugambi wo gufatanya na basaza be bakica uwo mugabo kuko ngo yajyaga aca inyuma umugore we.

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 19 Kanama 2019 nibwo abantu babonye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina irimo umuntu usa n’uwapfuye, ntibabasha kumumenya kuko yarimo imbere apfutse, hitabazwa RIB itangira iperereza, ari na ryo ryaje gutuma uwapfuye amenyekana ndetse n’abakekwaho kumwica batabwa muri yombi, nk’uko urwego rwa RIB rwabitangaje.

Isuzuma ryakorewe umurambo wa Ndahimana ryagaragaje ko ashobora kuba yarapfuye abanje gukubitwa no kunigwa.

Iperereza kandi ryamenye ko Ndahimana Callixte yiciwe iwe mu rugo, abakekwaho kumwica bamushyira mu modoka ye, bayivana muri urwo rugo bayijyana hirya mu kandi gace kugira ngo basibanganye ibimenyetso.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’abo bantu batatu, ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abo bantu batabwa muri yombi.

Ndahimana Callixte n’umugore we bari bafitanye abana babiri.

Itegeko rikubiyemo ibyaha n’ibihano, mu ngingo yaryo ya 107 rivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

N’ukuri abo bantu naho bagiye gukanigwa urubakwiriye,barakatirwa igifungo cya burundu ariko ntimpozamarira ntibure kumuryango asize kuyiryoza abo bagize umuryango w’umugore.Murakoze.

Hitayezu yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

bzasubizeho igihano cy urupfu, abo ngabo bari bakwiye kumanikwa tu. ubwo n ubugome bubi. birakabije muri iyi minsi kwica byabaye imikino kuko babafunga gusa

liki yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Nubwo Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu, butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.

hitimana yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka