Abahungu barenga 59% bakorewe ihohoterwa ryo ku mubiri

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima bwerekanye ko abana b’abahungu ari bo bakorerwa kenshi ihohoterwa ryo ku mubiri (gukubitwa) kuko ari 59.5%.

Dr Yvonne Kayiteshonga, avuga ko ahanini abana bahurira n'ihohoterwa mu muryango no ku ishuri
Dr Yvonne Kayiteshonga, avuga ko ahanini abana bahurira n’ihohoterwa mu muryango no ku ishuri

Ubwo bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2018, bukaba bugamije kwerekana muri rusange uko ihohoterwa rikorerwa abana rihagaze mu Rwanda, bukaba bwaribanze ku mwaka ushize wa 2017.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 18 na 24, bakubitwa ari 59.5%, naho abakobwa b’icyo kigero bakaba 37.2%.

Abahungu bo muri icyo kigero bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni 9.6% mu gihe abakobwa ari 23.9%.

Mu bana bari hagati y’imyaka 13 na 17, abahungu bakubitwa ni 48% naho abakobwa bakaba 36%.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko abakobwa 63% ari bo babasha kugira abo baganirira ihohoterwa bakorewe, mu gihe abahungu ari 34%, kandi abo bose ngo babibwira urungano rwabo gusa.

Dr Yvonne Kayiteshonga, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE, yavuze uburyo abana bahohoterwamo.

Ati “Byagaragaye ko abahohotera abana ari ababyeyi, abo mu muryango, abaturanyi ndetse n’abarimu. Ni ikibazo gikomeye kuko abana badashobora kubaho batari mu muryango”.

Avuga kandi ku ngaruka z’ihohoterwa ku mwana “Hari gukomereka ku mubiri, hari kandi ibikomere byo ku mutima bimara igihe kirekire birimo agahinda gakabije cyangwa gufatwa n’indwara zo mu mutwe.

"Ibyo bituma umwana yishora mu biyobyabwenge ndetse hakaba n’abiyahura.”

Dr Kayiteshonga kandi agaruka ku ngamba zafashwe hagamijwe kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ati “Tugiye gukora ubukangurambaga dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu, ngo twumvishe abantu ko atari ngombwa kubabaza umwana, umukubita unamukomeretsa. Hari ubundi buryo wamwereka ko yakosheje kandi akikosora”.

Akomeza avuga ko ubwo bushakashatsi bugamije kwerekana uko ikibazo giteye, bityo hagafatwa ingamba ku rwego rw’igihugu zo kurirwanya ngo ricike burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka