Abahamagara 114 bikinira batawe muri yombi. Rugagi n’abandi bavuga ko bakiza COVID-19 bihanangirijwe (Video)
Yanditswe na
KT Editorial
Polisi y’u Rwanda yihanije Bishop Rugagi Innocent uherutse kumvikana yigamba ko akiza Coronavirus, inaburira abavugabutumwa n’abandi bantu bose bavuga ko bakiza indwara, ko uzafatwa azabihanirwa n’amategeko kuko ari ukuyobya abaturage.
Bishop Rugagi Innocent aherutse kugaragara mu mashusho avuga ko yakijije abantu benshi Coronavirus, ndetse ko n’undi wese uzayirwara azajya ahamagara akamusengera. Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batawe muri yombi bazira guhamagara numero ya telefoni 114 yagenewe kwakira abafite ibibazo ku ndwara ya COVID-19, nta mpamvu zifatika bafite.
Reba ibindi birambuye muri iyi Video yafashwe na Richard Kwizera/Kigali Today
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Nge ngaya abumva ibyo abo ba bishop bababeshya bakabyemera,nigeze mbona vidéo,uwo muntu w’lmana afite inkangara abayoboke be barundagamo inoti,arimo abatera ibipindi,ngo lmana irasubiza ibyifuzo byabo ikurikije ituro batuye!Mu kanya nk’ako guhumbya mbona igitebo kiruzuye bazana ikindi!!!Nge ntawuzarya utwange atyo...
Nge ngaya abumva ibyo abo ba bishop bababeshya bakabyemera,nigeze mbona vidéo,uwo muntu w’lmana afite inkangara abayoboke be barundagamo inoti,arimo abatera ibipindi,ngo lmana irasubiza ibyifuzo byabo ikurikije ituro batuye!Mu kanya nk’ako guhumbya mbona igitebo kiruzuye bazana ikindi!!!Nge ntawuzarya utwange atyo...
Ariko se mwokabyaramwe,Yesu n’Abigishwa ni uku babigenzaga?? Basangaga abantu aho bari,bakabakiza.Ntabwo babwiraga abantu ngo bazabasange mu nsengero zabo.Niba koko uyu akiza abarwayi (kimwe na wa mu Padiri njya numva ngo akiza indwara),nibajye hariya Leta irwarije abantu Coronavirus,babasengere,batahe.Nibuze bakize umwe gusa.That is simple.Nibareke kuvuga gusa ngo bakiza indwara.Igihe FILIPO yumvaga ko mu mujyi wa Samariya hari abantu benshi baremaye,yagiyeyo bose arabakiza,umujyi wose urishima.Rwose tuvugishe ukuri:Ni nde muntu numwe uzwi muli Kigali,wamugaye,Pastors cyangwa wa Mupadiri basengeye agakira??? Habure numwe koko???This is Hypocrisy.Imana idusaba guhunga bene aba babeshya.