Abahamagara 114 bikinira batawe muri yombi. Rugagi n’abandi bavuga ko bakiza COVID-19 bihanangirijwe (Video)

Polisi y’u Rwanda yihanije Bishop Rugagi Innocent uherutse kumvikana yigamba ko akiza Coronavirus, inaburira abavugabutumwa n’abandi bantu bose bavuga ko bakiza indwara, ko uzafatwa azabihanirwa n’amategeko kuko ari ukuyobya abaturage.

Bishop Rugagi Innocent aherutse kugaragara mu mashusho avuga ko yakijije abantu benshi Coronavirus, ndetse ko n’undi wese uzayirwara azajya ahamagara akamusengera. Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batawe muri yombi bazira guhamagara numero ya telefoni 114 yagenewe kwakira abafite ibibazo ku ndwara ya COVID-19, nta mpamvu zifatika bafite.

Reba ibindi birambuye muri iyi Video yafashwe na Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nge ngaya abumva ibyo abo ba bishop bababeshya bakabyemera,nigeze mbona vidéo,uwo muntu w’lmana afite inkangara abayoboke be barundagamo inoti,arimo abatera ibipindi,ngo lmana irasubiza ibyifuzo byabo ikurikije ituro batuye!Mu kanya nk’ako guhumbya mbona igitebo kiruzuye bazana ikindi!!!Nge ntawuzarya utwange atyo...

@@@@ yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

Nge ngaya abumva ibyo abo ba bishop bababeshya bakabyemera,nigeze mbona vidéo,uwo muntu w’lmana afite inkangara abayoboke be barundagamo inoti,arimo abatera ibipindi,ngo lmana irasubiza ibyifuzo byabo ikurikije ituro batuye!Mu kanya nk’ako guhumbya mbona igitebo kiruzuye bazana ikindi!!!Nge ntawuzarya utwange atyo...

@@@@ yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

Ariko se mwokabyaramwe,Yesu n’Abigishwa ni uku babigenzaga?? Basangaga abantu aho bari,bakabakiza.Ntabwo babwiraga abantu ngo bazabasange mu nsengero zabo.Niba koko uyu akiza abarwayi (kimwe na wa mu Padiri njya numva ngo akiza indwara),nibajye hariya Leta irwarije abantu Coronavirus,babasengere,batahe.Nibuze bakize umwe gusa.That is simple.Nibareke kuvuga gusa ngo bakiza indwara.Igihe FILIPO yumvaga ko mu mujyi wa Samariya hari abantu benshi baremaye,yagiyeyo bose arabakiza,umujyi wose urishima.Rwose tuvugishe ukuri:Ni nde muntu numwe uzwi muli Kigali,wamugaye,Pastors cyangwa wa Mupadiri basengeye agakira??? Habure numwe koko???This is Hypocrisy.Imana idusaba guhunga bene aba babeshya.

munyemana yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka