Abahagarariye inyungu za gisirikare z’ibihugu byabo mu Rwanda basobanuriwe uko umutekano wifashe

Abahagarariye inyungu za gisirikare z’ibihugu byabo mu Rwanda (Defence Attachés) basobanuriwe uko umutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere wifashe, ndetse bagaragarizwa n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye no mu butumwa bw’amahoro bushingiye ku mikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu.

Ni mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Ingabo hamwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku mutekano cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo i Kimihurura kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026.

Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, yagaragaje ko ibi biganiro bisanzwe biba buri gihe ari urubuga rwihariye kandi rufite akamaro mu guteza imbere ibiganiro byubaka kandi byeruye ku bijyanye n’umutekano mu karere no ku rwego rw’Isi.

Yagize ati: “Uru rubuga rufite akamaro kanini cyane muri iki gihe Isi irimo kunyura mu bihe bikomeye mu by’umutekano. Hirya no hino ku Isi, amakimbirane ariyongera, ubufatanye bw’ibihugu burageragezwa, kandi amategeko mpuzamahanga agenga imikoranire y’ibihugu ari gushyirwaho igitutu kitigeze kibaho mbere. Muri ibi bihe, ubufatanye bwimbitse kandi bwubaka ni ingenzi cyane mu rwego rw’inyungu rusange.”

Nyuma y’ibiganiro binyuranye byaranzwe no kungurana ibitekerezo, Umuyobozi w’Abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare, Brigadier General Mohamed Mirghani Yousif Mohamed, uhagarariye Sudani mu Rwanda, yashimiye uko ikiganiro cyagenze, avuga ko cyari ingirakamaro kandi gitanga amakuru ahagije.

Yagize ati: “Turashimira umwanya mwafashe mutugezaho ishusho rusange y’umutekano uriho ubu, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo."

General Mohamed yongeyeho ko u Rwanda ari Igihugu kirangwa n’umutekano kandi ibyo ari ibyo kwishimira.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abahagarariye ibihugu 36 baturutse mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye birimo Angola, Brésil, Botswana, u Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, Ghana, u Budage, Isirayeli, Ubutaliyani, Ubuyapani, Yorodaniya, Kenya, Luxembourg, Maroc, Namibia, Pologne, Qatar, Koreya y’Epfo, u Burusiya, Sénégal, Sudani, Suède, Tanzania, Türkiye, Uganda, u Buholandi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka