Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyamagabe basatswe
Mu rwego rwo gkomeza kubacungira umutekano harebwa ko nta kintu kitemewe kinjizwa muri gereza, abagororwa basaga gato 3500 bafungiye muri gereza ya Nyamagabe barasatswe tariki 11/05/2013. Igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’urwego rushinzwe gucunga amagereza, ingabo ndetse na Polisi.
Muri iki gikorwa cyo gusaka abagororwa bo muri gereza ya Nyamagabe hafatiwemo utubure 15 tw’urumogi, inzoga z’inkorano litiro zigera kuri 60, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 91, ndetse na kashe ebyiri; iy’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke yuzuye, n’iy’umurenge wa Remera mu mujyi wa Kigali bari batangiye gukora itaruzura.

Uku gusaka abagororwa ngo ni mu nyungu zo kurengera umutekano w’abagororwa ubwabo harebwa ko nta bintu bitemewe bakwifashisha mu guhungabanya umutekano hagati yabo batunze nk’ibyuma n’ibindi, kikaba ngo ari igikorwa gisanzwe gikorwa byibura rimwe mu gihembwe nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Gereza ya Nyamagabe Gato Sano Alexis.

Ati: “iki gikorwa kigamije umutekano ku bafungwa ubwabo mo imbere. Ni ukubasaka ibi bintu biba bitemewe kandi ni igikorwa gisanzwe gikorwa byibuze mu mezi nk’atatu inshuro imwe kuko haba hari ibyo batemerewe kugira mo imbere urugero nk’ibyuma, bidufasha rero kugira ngo tubarinde kuba baterana ibyuma cyane ko baba bafungiwe ibyaha bitandukanye”.

Umuyobozi wa gereza ya Nyamagabe atangaza ko n’ubundi hari ingamba zo gucunga umutekano w’abagororwa hagati yabo zihari kuko iyo abashya binjiye basakwa, abavuye hanze gukora imirimo itandukanye hakabanza kurebwa ko nta bintu binjiranye bitemewe, ariko ngo kuko hari n’ibyo baba bakoresha imbere muri gereza mu bikorwa byabo bya buri munsi biba ngombwa ko babasaka, ndetse bikaba bitarangiriye aha kugira ngo umutekano w’abagororwa hagati y’abo ukomeze kubungwabungwa.

Ubuyobozi bwa Gereza butangaza ko buzakomeza kwegera aba bagororwa bukarushaho kubasobanurira ibyo bemerewe gutunga muri gereza ndetse n’ibyo babujijwe kugira ngo umutekano urusheho gusugira ugasagamba.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo babaze icyo izo kashe bazikoresheje abatekewe imitwe barenganurwe.
ndumva kubaka amafaranga ari kubahohotee bikabije, ese ayomafaanga nayo ahungabanya umutekano wabo? nonese ayo mafaranga ashiwa he(ninde uyatwaa)?
Ubuyobozi nibudutabare bukore cachet zitiganwa naho ubundi muri gereza bagiye kujya batanga ibyangombwa.