Abagore bari mu nzego z’umutekano muri Afurika bahagurukiye ihohoterwa
Ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa n’abana riracyagaragara muri Afurika, ari yo mpamvu abantu bahagurukiye kurirwanya.

Byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri, y’abagore b’Abanyafurika bari mu nzego z’umutekano, yatangiye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016 i Kigali.
Iyi nama yabanjirijwe no gutaha ikigo cy’icyitegererezo cyo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyubatse aho Polisi y’igihugu ikorera ku Kacyiru.

Muri icyo kigo hanashyizwemo igitabo gikubiyemo imikorere ya Isange One Stop Center, ku buryo n’ibindi bihugu byafatira urugero ku Rwanda.
Ibi bikorwa byose byatangijwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ari kumwe na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango MIGEPROF Nyirasafari Esperance, n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’abaturutse mu bindi bihugu bya Afurika bigera kuri 37.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, avuga ko ibyaha by’ihohoterwa bigihari ari yo mpamvu ibihugu bya Afurika byahagurukiye kurirwanya.
Yagize ati “Biracyagaragara ko ihohoterwa rigihari mu bihugu bitandukanye bya Afurika, kuba rero ibihugu byahuye ni ukugira ngo hafatwe ingamba zihamye zo kurirwanya, ndetse aho bikorwa neza buzuzanye n’abandi”.

Avuga kandi ko ibyaha bikunze kugaragara akenshi, harimo ibyo gusambanya abana, bishamikiye ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo bikanagira ingaruka mbi.
Maj. Sidonia Amel, wo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, avuga ko abagore bashoboye ariyo mpamvu bahagurukiye kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.
Ati “Turashaka ko abavuga ko abagore badashoboye babihagarika kuko niba tugirirwa ikizere cyo kujya mu nzego z’umutekano, kubungabunga amahoro n’ibindi ni uko dushoboye.
Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina na byo kuva twarabihagurukiye twizeye ko tuzarica”.

Minisitiri Murekezi yavuze ko iyi nama ari ngombwa kuko ituma abantu bahanahana ubunararibonye mu kurwanya ihohoterwa.
Yagize ati “Iyi nama izatuma abafite ibyo bagezeho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina basangiza abandi ubunararibonye bityo twese dushyire imbaraga hamwe kugira ngo turihashye burundu”.

Avuga ko ikigo cyafunguwe mu Rwanda, kizafasha mu guhugura abantu mu kurwanya ihohoterwa cyane ko kizajya gikora ubushakashatsi ku bijyanye na ryo.
Hashyizwe ku mugaragaro kandi igitabo cyerekana imikorere ya “Isange One Stop Center”, nk’ikigo gifite ubunararibonye mu kwita ku wahohotewe.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|