Abagore babiri batawe muri yombi bazira kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abagore babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu karere ka Rubavu kuva tariki 03/06/2012 nyuma yo gutabwa muri yombi bazira kwinjiza urumogi mu Rwanda barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Shakira Umutoni na Jeannette Uwamahoro bafatanwe ibiro 37 by’urumogi mu rugo rwa Barinda utuye mu murenge wa Rugerero, akarere ka Rubavu bagomba kurugurisha mu Mujyi wa Kigali; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Umutoni akekwaho kwambutsa ibiyobyabwenge biva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akabibika kwa Barinda mu gihe Uwamahoro ashinzwe kubikwirakwiza mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Barinda wacitse ubutabera afatanyije n’umugore we bashinjwa guhuza abakora magendu y’ibiyobyabwenge bo mu Rwanda no muri Kongo-Kinshasa.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, atangaza ko polisi yongoreye ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge ikoma mu nkokora ababicuruza. Ati: “Tuzakomeza gusiba inzira binyuramo mu rwego rwo guca intege abacuruzi b’ibiyobyabwenge.”

Supt. Badege ashimangira ko ubufatanye ari ngombwa mu guhashya ibyaha kandi agasaba abantu bose kuba maso bagahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Polisi isobanura ko itazihangira abantu bose bishora mu gukoresha, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko bazakurikiranwa n’ubutabera hakurikijwe amategeko.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka