Abagenzi ba Musanze-Kinigi barasaba polisi ko yabarinda gutendekwa
Umuhanda wa Kinigi-Musanze ukorwamo amatagisi atwara abagenzi azwi nka “twegerane” usanga apakiye abagenzi barenze umubare ugenwe muri tagisi ari byo bita gutendeka, abagenzi basaba ko umubare w’abapolisi bakora muri uwo muhanda biyongera kugira ngo bicike.
Ibirometero biri hagati ya 15 na 20, bamwe mu bagenzi babikora muri twegerane bahagaze hejuru ya bagenzi babo ari ko bagenda nabi bakagerayo bavunaguritse. Hari abasanga kwemera gutendekerwaho biterwa n’abagenzi baba badasobanukiwe uburenganzira bwabo nk’abanyamujyi.
Umwe mu bagenzi yagize ati: “ Gutendeka ni ingeso, ni uko ari bantu b’igiturage ahari, none se ari nk’i Kigali ko nta muntu batendeka ngo bemera mu mihanda ijyana Kinigi bakaba batendeka ni kubera iki? Ni ubuturage ntabwo wantendekaho kangahe ari umuntu ujijutse ngo mbyemere, ubuse tuguye ntitwashira?”

Itagisi yemereye gutwara abantu 18, ntibagira ubwoba bwo gutendeka bakageza no kuri 23 cyangwa 25 kandi ukabona umushoferi, umwunganira ari we bakunze kwita convoyeur nta kibazo bafite ndetse na bamwe mu bagenzi ugasanga ntacyo bibatwaye kuko byabaye akamenyero.
Abagenzi basaba Polisi ko yongera abapolisi bakora mu muhanda wa Kiningi-Musanze ngo ni bwo gutendeka bizacika muri uwo muhanda. Umushoferi ufashwe yatendetse, acibwa amande y’ibihumbi 10 ku mugenzi, mu gihe umugenzi umwe aba yishyuye gusa amafaranga 300 kuva i Musanze ajya mu Kinigi.
Umushoferi yabwiye Kigali Today ko gutendeka babikora bacungana na polisi. Ngo bakunda gutendeka kugira ngo babone amafaranga menshi. Ati “Tuba turi kongeranya udufaranga ngo turebe ko twagwira kuko biragoye kubona amafaranga kuko tagisi zabaye nyinshi mu muhanda.”
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|