Abaganga babiri bo ku Bitaro bya BAHO International bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abaganga babiri bo ku Bitaro bya BAHO International Hospital (BIH), bakaba bafashwe mu gihe iperereza rigikomeje ku rupfu rw’umurwayi uherutse gupfira muri ibyo bitaro.

RIB yavuze ko uwo murwayi wapfuye ari umugore wari ufite imyaka 54 ( amazina ye yagizwe ibanga) akaba yarapfuye ku itariki 9 Nzeri 2021, ubu abashinzwe ubugenzacyaha bakaba barimo gukora akazi kabo, ngo bamenye uburyo uwo murwayi yapfuyemo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, aganira na KT Press yagize ati “Abakekwaho icyaha ni abagabo babiri b’abaganga, harimo umuganga w’abagore (Gynecologist) ndetse n’ushinzwe gutera ibinya (Anesthetist) . Ibizava mu iperereza, bizatangazwa nyuma ” .

Icyo kibazo kibaye mu gihe mu mezi abiri ashize ibyo Bitaro bya ‘Baho International’ biherereye i Kigali byagize ikibazo cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ku itariki 10 Nyakanga 2021, umuturage wari ufite ikibazo icyo gihe, yakizamuye abinyujije ku rubuga rwa Twitter avuga ko, abaganga bamuhaye gahunda yo kubonana na we saa yine za mu gitondo, ariko aho kumwakira ku masaha bari bamuhaye, bamwakira saa saba.

Mu gihe abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bariho bavuga kuri icyo kibazo ku buryo butandukanye, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwanenze ibitaro bya ‘Baho International ‘ kuba badafata umwanya ngo barebe ibyo abakiriya babavugaho, babikoreshe mu gukosora ibyo abakiriya bagaragaje nk’ibibazo bibabangamiye.

Tariki 12 Nyakanga 2021, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “ Ni gute wahinduka, niba udashobora no gufata umwanya ngo wumve ibibazo ugezwaho, nyuma ngo unabikurikirane ? Uku guceceka no kutagira icyo umuntu ashaka gutangaza, ntabwo ari byiza mu mitangire ya serivisi ”.

Nyuma y’iminsi ibiri ikibazo kivuzweho cyane, ndetse igitutu cy’imbuga nkoranyambaga, cyatumye ibitaro bya ‘Baho international’ bafata umwanya wo gusaba imbabazi, babinyujije mu nyandiko, bavuga ko basaba imbabazi kubera uburyo bakiriye ibibazo bagejejweho binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Kayibanda Joseph, Umuyobozi w’ ibitaro bya ‘Baho International’ yagize ati “ Twe, Ibitaro bya ‘Baho International(BIH)’, turashaka gusaba imbabazi rubanda, cyane cyane abakiriya bacu batakiriwe neza, muri iyi minsi ya vuba aha ”.

Kugeza ubu, hategerejwe ko Minisiteri y’ubuzima itangaza ibyo yagezeho mu igenzura yakoze , nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, abwiye abantu ko Minisiteri ayoboye igiye gukora igenzura ryihuse kuri ibyo bitaro bya ‘Baho International’ bakareba uko imitangire ya serivisi imeze ndetse n’ireme ry’ubuvuzi batanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mujye mutanga amakuru mwabajije neza kuko ubu muba mushyize abasomyi murujijo kuko nkuyu utanze comment yerekana ko uyu yabyaraga nawe sinzi aho yabikuye byukuri Leta igiye ihana by ukuri abantu barangarana umurwayi kuriya nabandi babicikaho kuko uyu mubyeyi yagiye ngo bamukuremo agapira umunsi wambere babona ko kukamukuramo bitari bushoboke kuko yari atangiye kuva bati ejo uzaze dukore operation koko bukeye asubirayo baba bamuteye ikinya nta examen babanje kumukorera bazi ko ari kuva ntibapimye umuvuduko w amaraso bo bamukubisemo ikinya cya general koko urumva abo n amatungo bayavura nkaswe abantu koko.

Peace yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

Jewe ndabona uyu mwuga wokuvura abaganga bazawuheba kuko harimwo risk nyinshi.
Niba umuturage wese azajya azamura ikibazo kubera umuntuwe yapfiriye kwa muganga noneho rib igahita yugurura dossier ndabona uyu mwuga azagira ibibazo bikomeye.
Umubyeyi gupfa yaje kubyara bibaho kw’isi yose.statistique
Zirahari ndumva ntagitangaje nubwo Bibabaje .ngize imisi mbona ibibazo vyazamuwe nabantu babuze ababo nabahawe service mbi basaba indishi z’akababaro
Abantu dukwiye kumenya ko abaganga ntabwo ari I’mana zakabiri nabantu mbere washaka
ashobora kwandika umuti ukabona nezako yibeshe.
Kandi experience yabo nkuko iyindi myuga yose imeze iva mukuvura aba bagakira bariya bagapfa.niko ubuvuzi bwateye imbere.habaye ibitambo vyinshi
Niba rero bimeze uku muri iki gihugu, bafate ingamba ibitaro vyose bike muri assurance vie kuburyo Aho bizajya bigaragara ko bikwiye ko uwapfuye yishurwa assurance yishure kuko mbona ariho igihugu kiriko kiraja.
Ataribyo abaganga bazaja batuburira abarwayi babikuraho babarungika ahandi kugira umwuka atabashiramwo Bari mubitaro byabo cane cane Les privées kuko mbona ariho hibasirwa cyane.

Manirakiza yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Muzadukorere ubuvugizi buri ikigo cy’ubuvuzi kijye kugira comité ishinzwe gufata icyemezo kubijyanye na intervention zigiye gukorerwa umuntu kuko ubuzima bw’umuntu burahenze Kandi n’abaganga bakagira couverture muri iyo comite Kandi ijye iba mo uhagarariye umuryango w’umurwayi amenye ibyo bagiye gukorera umurwayi we mu gihe Hari ikintu cyihariye kigiye gukorerwa umuntu nko kubagwa abagize iyo comite irimo nuhagarariye umurwayi ndetse nu murwayi ubwe mu gihe Ari conscient Bose bagasinya ko bemeranijwe ibigiye gukorerwa umurwayi.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka