Abagande bemeye gufasha akarere ka Burera mu kurwanya kanyanga
Ubuyobozi bw’akarere ka Kisoro muri Uganda bwemereye ubw’akarere ka Burera mu Rwanda ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka birimo icy’icuruzwa ry’ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri icyo gihugu, kigateza umutekano muke mu karere ka Burera.
Mu biganiro byahuje abayobozi b’uturere twombi tariki 23/12/2014 mu karere ka Burera bikamara amasaha atanu hagaragajwe ko umutekano hagati y’ibihugu byombi wifashe neza, kuko abaturage bahahirana nta nkomyi ariko bagaruka ku kibazo cya kanyanga.

Umuyobozi w’akarere ka Kisoro, Bazanye Milton Mutabazi, yasobanuye ko kanyanga muri Uganda naho itemewe ariko ngo hari abafite inganda ziyikora byemewe n’amategeko bayikora ntibayinywe ahubwo bakayigemura ku nganda zikora ibikomoka kuri kanyanga birimo inzoga yitwa Waragi.
Agira ati “Kanyanga ntabwo yemewe! Kuko ni ibinyobwa bidasukuye bishobora kugirira nabi ubuzima bw’abantu. Ku bw’iyo mampu ntabwo tuyemera muri Uganda. Uretse ko hari abantu bayiforoda ariko icyo gihe urumva ni forode. Forode ntabwo yemewe n’amategeko.
Umwanzuro twafashe ni uko twayirwanya ku mpande zombi: ku ruhande rwa Uganda no ku aruhande rw’u Rwanda kugira ngo ababa bajya mu bintu byerekeranye no guforoda kanyanga, bakaba bahanwa n’itegeko igihe bafashwe…”.

Bimwe mu byo umuyobozi w’akarere ka Burera yasabye mugenzi we wa Kisoro harimo gukora ibishoboka izo nganda za kanyanga zegereye umupaka zakurwaho zigashyirwa kure y’umupaka. Ngo byafasha mu kurwanya abayicuruza kuko batazajya bayibona hafi.
Agira ati “Wenda mwagira uruganda ruzikora (kanyanga) neza, ruzitunganya neza, ariko ziriya (nganda nto ziri ku mupaka) uko zimeze tubona twebwe zangiza abaturage bacu.”
Akarere ka Burera kashyizeho gahunda yihariye yo kurwanya kanyanga
Kubera ko kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge giteza umutekano muke mu karere ka Burera usanga akenshi abayinywa aribo bakubita abagore babo cyangwa bakanahohotera abandi bantu bahuye mu nzira. Urubyiruko ruyinywa rwo usanga rwarataye ubwenge ntirube rugifite ejo hazaza harwo.
Akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’abaturage ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano, bahagurukiye kurwanya icyo kiyobyabwenge, hatangwa amakuru y’abayivaga muri Uganda bazwi ku izina ry’abarembetsi ndetse n’abayicuruza bagafatwa, bagashyikirizwa inkiko.
Kuva mu kwezi kwa 05/2014, mu karere ka Burera hashyizweho gahunda yihariye yo kurwanya Abarembetsi bazana kanyanga muri ako karere. Iyo gahunda ikaba igamije kubafata, kugira ngo babahugure, bave mu burembetsi, bakore indi mishinga ibateza imbere, ubuyobozi bubatere inkunga.
Umuyobo w’akarere ka Burera ahamya ko iyo gahunda yagize akamaro ngo kuko bamaze guhugura abarembetsi 570. Abo nabo bamaze guhugurwa ngo nibo bagenda bashishikariza abandi barembetsi kureka uwo mwuga.

Abanyaburera bo ariko bavuga ko babona kanyanga itacika burundu muri ako karere ngo kuko bamwe mu baturage bajya muri Uganda kuyinywerayo, bakagaruka basinze bafite n’indi bahishe mu myenda yabo.
Ngo ibyo bibaho kuko nta n’ikintu kiri ku mupaka kigaragara aho u Rwanda na Uganda bitandukaniye. Ngo abajya kunywa kanyanga muri Uganda bajyayo nk’abajya mu wundi murenge wo mu karere ka Burera.
Ikindi ni uko abaturage bemeza ko gucuruza kanyanga bibamo inyungu kuko ijerekani imwe ya kanyanga ya litiro 20 bayirangura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda. Mu Rwanda iyo jerekani ya kanyanga bayikuramo amafaranga ibihumbi 40.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|