Abagande bemeye gufasha Abanyaburera kurwanya kanyanga

Abayobozi bo mu karere ka Burera mu Rwanda n’abo mu karere ka Kisoro muri Uganda batangaje ko bagiye gufatanya guhashya ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda kigateza umutekano muke mu karere ka Burera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kisoro muri Uganda bwemeye ko bugiye gushaka uburyo kanyanga itanyuze mu ruganda ngo iyungururwe ishyirwe mu macupa yacika kuko no muri Uganda itemewe nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ako karere, Bazanye Milton Mutabazi.

Mu nama abayobozi b’uturere twombi bagiranye tariki 10/02/2012 mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, umuyobozi w’akarere ka Kisoro yasobanuye ko abaturage bemerewe gukora kanyanga ariko ntibemerewe kuyicuruza itaraca mu ruganda (izwi ku izina rya Uganda Waragi yemewe mu Rwanda).

Milton yongeyeho ko kanyanga Abanyarwanda baza kugura muri Uganda iri mu majerikani cyangwa mu mashashi icuruzwa n’abayikora bitemewe n’amategeko. Yijeje abayobozi ba Burera ko abazafatwa bayenga muri Uganda nta burenganzira babifitiye bazahanwa.

Uturere twa Burera na Kisoro duhana imbibi. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bakunda kujya muri Uganda gukurayo kanyanga yo gucuruza bitemewe n’amategeko.

Mu turere duhana imbibe n’ibihugu duturanye hakunze kugaragara ibiyobyabwenge byinshi. Mu kwezi gushize mu karere ka Burera hamenywe ibiyobyabwege bifite agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri n’igice harimo litiro 1021,75 za kanyanga.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare yavuze ko inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Burera zikora uko zishoboye kugira ngo zibirwanye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka