Abagande babiri barashwe bashaka kwinjiza magendu mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, yarashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda banyuze ku mupaka utemewe mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko aba bantu bashatse kurwanya abapolisi bari bacunze umutekano, maze mu kwirwanaho bakabarasa hagapfamo babiri, abandi bagahita bahunga.

Polisi yavuze ko aba bantu babiri barashwe ari uwitwa Job Ebindishanga w’imyaka 32, na Bosco Tuheirwe w’imyaka 35, bombi bakomoka muri Uganda.

Itangazo rya Polisi y'u Rwanda
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko iperereza kuri iki kibazo ryahise ritangira.

Polisi yihanangirije abantu bambutsa magendu bashaka kurwanya inzego z’umutekano, inagira inama abaturage baturiye umupaka kwirinda kujya mu bucuruzi butemewe, kandi bakajya bakoresha imipaka yemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mudutabarehano nyamagabe mumurenge wagatare mudutabare ruswiravuzubuhuha mumatarasi

twagirayezu alphonse yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Utaha natwe nitwe

Moses yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka