Abafite ubumuga bw’uruhu batewe impungenge no kwitwa ibicuruzwa bihenze

Nzisabira Massu w’imyaka 40, avuga ko ubwo yari akiri i Burundi mu mwaka wa 2008 ngo yagiye mu kazi, umugore na we ajya guhaha ku isoko hafi aho, bagarutse basanga umukobwa wabo w’imfura witwaga Nzisabira Aline atari mu rugo.

Abafite ubumuga bw'uruhu ngo bagendana impungenge z'uko bashimutwa bagakurwaho ibice by'umubiri
Abafite ubumuga bw’uruhu ngo bagendana impungenge z’uko bashimutwa bagakurwaho ibice by’umubiri

Kuva icyo gihe kugeza ubu ngo ntabwo bongeye kumuca iryera no kumva irengero rye, bakemeza ko uwo mwana yibwe kuko yari muto afite imyaka itatu, adashobora kwikingurira igipangu ngo asohoke.

Nyuma yaho guhera mu mwaka wa 2011 Nzisabira Massu ngo yaje kumva mu bihugu by’u Burundi na Tanzania, abantu bafite ubumuga bw’uruhu rw’umweru basigaye ari ibicuruzwa bikomeye.

Impamvu yo kugura no kwica abo bantu nk’uko yabyumvise, ngo ishingiye ku mihango y’ubupfumu, aho abantu ngo babakuraho ibice by’umubiri bakabigendana kugira ngo bibatere amahirwe.

Ati"Numvise ko abantu bagendana ibice by’umubiri w’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ari nk’abiyamamaza mu matora cyangwa abashaka ko abagore n’abakobwa babakunda, cyangwa abashaka kugira amahirwe mu kazi n’abashaka kubona amafaranga menshi."

"Nyuma yaho twaje mu Rwanda ariko naho ni ikibazo, ndumva nta mwaka urashira, ubwo umuhungu wanjye w’imyaka itanu yarimo atembera hanze imbere y’igipangu ku Gisozi, abantu barahanyuze baravuga bati ’dore iboro/imari"

"Umwana yahise yinjira yiruka yikubita hasi aravunika tumujyana mu bitaro i Kibagabaga, kuva icyo gihe kugeza ubu nta mutekano w’uwo mwana mba numva mfite cyane cyane iyo yagiye ku ishuri, iyo asohokeye ahandi byo mba ngomba kuba ndi kumwe na we".

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango uvuganira abafite ubumuga bw’uruhu(OIPPA), Nikodemu Hakizimana, na we ashimangira ko bafite ubwoba bwo kwitwa amafaranga yigenza cyangwa imari ishyushye mu gihe ibihugu bituranye n’u Rwanda bivugwamo kwicwa kw’abantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Hakizimana agira ati "Mu Rwanda ntaho turumva umuntu ufite ubumuga bw’uruhu washimuswe, ariko aho tugenda usanga abantu bavuga ngo ’dore amafaranga, dore imari’, twasabye inzego bireba ko hashyirwaho ingamba zo gukumira".

Ati "Abo bicanyi bishyizemo ko abafite ubumuga bw’uruhu ngo batanga amahirwe ariko ni ukubeshya, usanga ibice bakunze gutwara cyane ari amaboko n’ibirenge, aho abubaka ngo babanza kubitaba munsi y’ubutaka barimo kubakaho".

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, rwumvise iby’iki kibazo rusaba umuryango OIPPA kuza kurugaragariza hakiri kare impungenge abafite ubumuga bw’uruhu bagendana, kugira ngo bikurikiranwe.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi agira ati "Bazaze babitubwire tuzabikurikirana bikumirwe, biri mu nshingano zacu gukumira icyaha kitaraba no kukigenza igihe cyabaye".

Uretse iby’impungenge z’uko ngo bashobora kugirirwa nabi, abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko mu mashuri batabasha kwiga neza bitewe n’uko ubumuga bafite ngo butuma batabona neza inyandiko ziri ku mpapuro cyangwa ku kibaho.

Bavuga ko barimo kubiganiraho na Minisiteri y’Uburezi, kugira ngo mu gihe bari mu ishuri bajye bicazwa ku myanya y’imbere, ndetse no mu gihe cy’ibizamini ngo bagomba guhabwa inyandiko zifite inyuguti n’imibare binini bigaragara cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abafite ubumuga rw’uruhu nabo ni abantu.Tuge twibuka ko nta muntu numwe utagira inenge ku mubiri.Mu Cyongereza baca umugani ngo:"There is no rose without a thorn" (Nta rurabo rwa roza rutagira amahwa).Utarwaye,aba afite inkovu ahantu ku mubiri,etc...Ikindi kandi,tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,indwara zose zizavaho,ndetse n’urupfu.Aho guseka ba Nyamweru,dushake Imana cyane aho gutwarwa n’ibyisi gusa,kugirango tuzabe muli iyo paradizo.Na ba Nyamweru bumvira kandi bagashaka Imana,bazabamo kandi bakire iriya ndwara yabo.

gisagara yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka