Abacuruzi b’ibikwangari n’abakinnyi b’urusimbi bari mu maboko ya polisi

Polisi yo mu karere ka Nyamagabe, tariki 20/12/2011, yataye muri yombi abagabo bane bacuruza inzoga zimenyerewe ku izina ry’ibikwangari hamwe n’abasore 11 bivugwa ko bakina urusimbi bakanywa n’urumogi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi, Kanuni Joseph, yagaragaje ko ibiyobyabwenge ari nyina w’ibyaha bikunze kuharangwa. Yabivuze muri aya magambo: “Ni centre yakunze kurangwamo ibyaha byinshi kubera ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi na ziriya nzoga z’inkorano. Mubyaha twavuga nk’urugomo, gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubuzerezi, uburaya n’ubwomanzi.”

Inzoga w’igikwangari ngo ni uruvangitirane rw’ibintu byinshi birimo ifumbire ya NPK17 ikoreshwa mu buhinzi, imbingo, amatafari n’ibindi ngo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu nkuko bikomeza byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Abafatanywe izi nzoga bavuga ko basanzwe bacuruza urwagwa, bakaba banemeza ko ngo izo nzoga n’ubundi ari urwagwa barangura mu giturage ngo baka batari bazi ko ari inkorano.

Nubwo bavuga batya ariko, hari abaturage bavuga ko badashira amakenga izo nzoga kuko ngo abazigotomeye barangwa no guta ubwenge ndetse umwe muri bo akavuga ko ngo yahumye nyuma yo kuzinywa.

Umukecuru Nyirangendahimana Angelina yemeza ko izo nzoga atari inzoga ahubwo ari uburozi. Yabivuze atya: “Narazinyweye mpita mpuma mbyimba n’amaguru!”

Umuturage wo mu Gataba witwa Ndayambaje Joseph avuga ko abazinywa bata umutwe ugasanga bararwana. Yemeza ko bazikora mu matafari, imbingo, inanasi n’imvaruganda.

Abayobozi b’umurenge wa Kibirizi bavuga ko batabuza abaturage kunywa urwagwa n’ikigage bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda ariko ngo ikitemewe n’abavangiritanya ibintu bitandukanye babyitirira ibyo binyobwa.

Inzoga zafashwe zirabarirwa muri litiro 640 zikaba zahise zimerwa mu ruhame rw’abaturage batunguwe n’umunuko kimwe n’ukuntu zisa kuko inyinshi zisa n’amaganga.

Abafatanywe izo nzoga kimwe n’abakekwaho kunywa urumogi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka mu mujyi wa Nyamagabe.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka