Abacuruza n’abatwara ibiyobyabwenge bagiye kujya bahanwa kurusha ababinywa

Umushinjacyaha mukuru, Jean Bosco Mutangana avuga ko abacuruza n’abatwara ibiyobyabwenge bagiye kujya bahanwa kurusha ababinywa kuko ari bo babigeza kuri benshi.

Dr Yvonne Kayiteshonga asaba ko abantu bose barinda abana n'urubyiruko ibiyobyabwenge kuko ari bo byibasiye cyane
Dr Yvonne Kayiteshonga asaba ko abantu bose barinda abana n’urubyiruko ibiyobyabwenge kuko ari bo byibasiye cyane

Yabitangarije mu nama yateguwe n’ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC),yahuje inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, abanyamadini, iz’ubutabera n’izindi zifite aho zihurira no kurwanya ibiyobyabwenge, kuri uyu wa 12 Kamena 2018.

Mutangana avuga ko harimo kurebwa uko abacuruza ibiyobyabwe n’ababitwara baba ari bo bahanwa cyane.

Ati “Uzana ibiyobyabwenge mu gihugu ni we wakagombye guhanwa kurusha ubinywa kuko aba yarabigize bizinesi kandi akenshi we ntaba abinywa.

Unywa ikiyobyabwenge ahanini si we kibazo kuko aba afite n’amafaranga make, ni abana bacu batanga 100 cyangwa 200frw gusa”.

Arongera ati “Harimo kuvugururwa igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ku buryo ucuruza, uhinga n’utunda ibiyobyabwenge bazajya bahabwa ibihano biremereye cyane ugereranije n’iby’ababinywa”.

Inzego zitandukanye ziraganira ku buryo bwo guca ibiyobyabwenge mu Rwanda
Inzego zitandukanye ziraganira ku buryo bwo guca ibiyobyabwenge mu Rwanda

Ubusanzwe itegeko rihanisha abakwirakwiza ibiyobyabwenge igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza kuri itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 5Frw.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko mu bantu bafite hagati y’imyaka 14 na 35, 52% bafashe ibiyobyabwenge bitandukanye rimwe cyangwa kenshi mu buzima bwabo.

Muri abo ngo 7% babaye imbata z’inzoga, 5% bafite uburozi mu mubiri buturuka ku itabi naho 2% basaritswe n’urumogi.

Dr Yvonne Kayiteshonga, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, agaruka ku mpamvu hari abishora mu biyobyabwenge.

Ati “Impamvu ya mbere ni uko biboneka mu gihugu, iya kabiri ni agahinda gakabije, kutiyizera ugahora ubabaye bigatuma ushakira umunezero mu biyobyabwenge. Ikindi ni amakimbirane mu miryango atuma abana bagirwa inama n’abandi ari ho hava agakungu kabibashoramo”.

Umushinjacyaha mukuru, Jean Bosco Mutangana
Umushinjacyaha mukuru, Jean Bosco Mutangana

Akomeza asaba abantu bose kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma kuko byangiza urubyiruko rw’u Rwanda, bigatuma igihugu kitagira ejo hazaza heza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryerekanye ko abantu miliyoni 200 ku isi,bafata ibiyobyabwenge buri mwaka, muri bo abagera ku bihumbi 200 bakicwa n’indwara zibikomokaho buri mwaka, kandi benshi bakaba abana n’urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBIYOBYABWENGE,niyo Business ya mbere ku isi yinjiza amafaranga.Kuyikuraho byarananiranye.Muzi imbaraga CIA yashyize mu guca Cocaine mu gihugu cya Colombia na Aghanistan.Ariko byaranze burundu.IBIBAZO byose isi ifite,bizakurwaho n’ubwami bw’imana,nukuvuga ubutegetsi bwayo.Kubera ko abantu bananiwe,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi hose nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Noneho ibuhe Yesu,abe ariwe uhindura isi paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Kwaheli ubukene,ibiyobyabwenge,ubusaza,indwara n’urupfu (Ibyahishuwe 21:4).Ibibera mu isi bitabagaho mbere,byerekana ko uwo munsi w’imperuka uri hafi.Nguko uko ibiyobyabwenge bizavaho.

Gatare yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka