Abacungagereza bahawe umukoro wo kugorora abatazasubira muri gereza

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye arasaba abacungagereza kurushaho kunoza umwuga bakora, bagaharanira kugorora abagororwa kuburyo urangije igihano atongera kwishora mu byaha byakongera kumusubiza muri gereza.

Yabivuze kuri uyu wa gatanu 14 Kamena 2019, ubwo yahaga ipeti rya ‘Wareder’ abacungagereza 225 barangije amahugurwa y’ibanze abemerera kwinjira mu mwuga w’ubucungagereza.

Ayo mahugurwa yatangiwe mu kigo cy’amahugurwa cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa cya Rwamagana (Rwamagana RCS Training Center).

Aba bacungangagereza bari bamaze amezi icyenda bahabwa amahugurwa ku micungire y’imfungwa n’abagororwa, gukoresha intwaro, uburenganzira bwa muntu no kwigisha abagororwa kugororoka no kubafasha gusubira mu muryango.

Nyuma yo kubaha ipeti rya ‘Warder’ mu gicungagereza, aba bacungagereza bahise barahira indahiro yabo, biyemeza kuzakora imirimo bashinzwe kandi bakayikorana umurava.

Akarasisi k'abacungagereza bashya
Akarasisi k’abacungagereza bashya

Minisitiri Johston Busingye yashimiye urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa uburyo rukora imirimo rushinzwe kinyamwuga, avuga ko ibyo rutabigeraho rudafite abacungagereza b’abanyamwuga.

Yagize ati “Kugorora imfungwa cyangwa umugororwa agategurwa kuzasubira mu buzima busanzwe, hagamijwe kumufasha kuzagira icyo yimarira igihe arangije igifungo ntasubire mu byaha, bisaba abacungagereza b’umwuga. Ni ngombwa rero kongerera ubushobozi n’ubumenyi abakozi b’uru rwego”.

Minisitiri Busingye kandi yasabye abacungagereza binjiye muri uyu mwuga bushya, kongera imbaraga mu bikorwa byiza urwego bagiye gukorera rusanzwe rukora, kuko bihesha ishema igihugu.

Minisitiri Busingye yahaye abacungagereza bashya ipeti rya 'warder', ribanza mu gicungagereza
Minisitiri Busingye yahaye abacungagereza bashya ipeti rya ’warder’, ribanza mu gicungagereza

Ati “Buri muntu umwe mugoroye akagenda agororotse ntazagaruke muri gereza, ni ishema rikomeye, ni insinzi, ntimugategereze uwa kabiri. Umwe wenyine wagororotse ntazagaruke muri gereza muba mugeze ku cyo mwashakaga”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amahugurwa cy’urwego rw’imfungwa n’abagororwa cya Rwamagana, Commissioner of Prison Edouard Wakubirwa, yashimiye abasore n’inkumi bitabiriye aya mahugurwa kandi bakagaragaza umurava mu myitozo.

Yabibukije ko bagiye gucunga abantu benshi kandi bakoze ibyaha bitandukanye, abasaba kuzabikorana ikinyabupfura kuko nubwo abo bagiye gucunga no kugorora ari abanyabyaha ariko ari abantu.

Abacungagereza basoje amahugurwa bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa amasomo bamaze igihe bahabwa, kandi ko biteguye gufasha imfungwa n’abagororwa kugororoka no gusubira mu muryango ari abantu b’ingirakamaro.

Warder Kayitesi Deborah avuga ko yishimiye ko agiye mu cyiciro cy’abantu bagiye kujya bafasha abantu bataye ubumuntu kongera kubusubirana.

Ati “Aha nahaboneye amasomo yo kugorora abagororwa no kwita ku burenganzira bwabo, kuko buriya n’ubwo ari abanyabyaha ni abantu. Bagomba kugarura ubumuntu, bakazava muri gereza ari abantu bazima bo gusubira mu muryango nyarwanda”.

Aba bacungagereza batangiye amahugurwa ari 230, ariko batanu muri bo ntibabasha kuyarangiza, kuko hari bane bavuyemo kubera uburwayi, naho undi umwe ananirwa kurangiza imyitozo.

Mu barangije amahugurwa uko ari 225, harimo abakobwa 28 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka