Ababa n’abagenda mu mujyi wa Kigali barasabwa kugira uruhare mu gucunga umutekano

Ababa n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barakangurirwa kwihutira kugeza ku buyobozi n’abari mu nzego z’umutekano amakuru y’ibiteye impungenge byose babona ntacyo basuzuguye, nk’uko byemerejwe mu nama ya Komite y’umutekano y’Umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 27/04/2012.

Muri iyi nama kandi hanafatiwe ingamba zo gukumira ubucuruzi bw’ibikoresho byakoreshejwe by’umwihariko ibya electronics nka televiziyo, laptops n’amatelefone bidafitiwe gihamya y’aho bituruka.

Abacuruza ibyo bikoresho basabwe kubazna kwiyandikisha ku murenge bakoreramo, kandi aho ibyo bikoresho byaturutse hazwi neza. Abaturanyi nabo bagiriwe inama yo kumenyana no gusurana bakamenya ibiba ahabakikije.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele, yamenyeshejwe ko muri uku kwezi muri rusange ibibazo by’umutekano mu Mujyi wa Kigali byagabanutse.

Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali yashimiye Polisi y’Igihugu z’izindi nzego z’umutekano akazi bakoze muri iyi minsi ko gutahura no gufata abajura biba ibikoresho byiganjemo za Televiziyo na laptop.

Komite y’Umutekano y’Umujyi yanasabye abantu bose ko imodoka z’ibirahure bipfutse bya fumees zibujijwe mu Mujyi wa Kigali. Ababifite basabwa guhita babivanaho.

Komite y’Umutekano yanashimiye abatuye Umujyi wa Kigali ubwitabire bwabaranze mu bikorwa by’icyumweru cy’icyunamo mu ituze n’umutekano usesuye, n’uburyo bakomeje kwitabira ibikorwa byo kwibuka mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.

KIGALITODAY

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka