Aba DASSO bageze mu zabukuru batangiye gusezererwa

Abagize urwego rw’umutekano rwa DASSO bageze mu zabukuru bo mu Karere ka Musanze, tariki ya 25 Nzeri 2019 batangiye gusezererwa basubizwa mu buzima busanzwe.

Ntihabose Sothel (wa kabiri ibumoso) ni umwe mu bahoze mu rwego rwa DASSO wahawe ikiruhuko cy'izabukuru
Ntihabose Sothel (wa kabiri ibumoso) ni umwe mu bahoze mu rwego rwa DASSO wahawe ikiruhuko cy’izabukuru

Icyiciro cya mbere cy’abasezerewe kigizwe n’aba DASSO umunani bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bakaba bari baratangiranye n’uru rwego rumaze imyaka itanu rugiyeho.

Bakoreraga mu mirenge igize Akarere ka Musanze babungabunga umutekano no gufatanya n’Abaturage mu zindi gahunda za Leta.

Umuyobozi w’urwego DASSO mu Karere ka Musanze witwa Munyandamutsa Venant asobanura ko gusezerera bamwe mu bagize uru rwego bagasubizwa mu buzima busanzwe bijyana no kubahiriza no gushyira mu bikorwa icyo itegeko rigenga uru rwego riteganya ko umuntu wese urukorera, iyo agejeje imyaka 50 y’amavuko kimwe n’umuntu umaze imyaka 15 y’uburambe muri aka kazi, baba bashobora kugenerwa ikiruhuko cy’izabukuru.

Munyandamutsa Venant, umuyobozi w'urwego DASSO mu karere ka Musanze
Munyandamutsa Venant, umuyobozi w’urwego DASSO mu karere ka Musanze

Yagize ati: “Turi mu gihugu kigendera ku mategeko. Ibi tubikoze tugamije gushyira mu bikorwa icyo itegeko riteganya. Aba basezerewe badufashije muri byinshi, ari na yo mpamvu tubasaba ko aho bazaba bari hose bazakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza nk’uko bayigaragaje mu gihe bamaze cyose bakorera uru rwego”.

Bamwe mu basezerewe batangaje ko bazakomeza kubera abandi urugero no kuba ab’imbere mu kwitabira gahunda ziteza imbere igihugu. Ntihabose Sothel umwe muri bo yagize ati: “Gukunda igihugu no kugikorera ntibigombera imyaka runaka. Kuba tugejeje ku myaka igenwa n’itegeko bikaba ngombwa ko tujya mu kiruhuko ntibizatubuza gukomeza gufatanya na bagenzi bacu bagiye gukomeza gukorera uru rwego haba mu gutanga amakuru no kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri gahunda za Leta kandi tuba intangarugero”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze, Ntirenganya Emmanuel, yavuze ko umutekano igihugu gifite kiwukesha abitanga umunsi ku wundi bakawusigasira. Ngo hari n’izindi gahunda za Leta yaba umuganda wa buri kwezi, inama ubuyobozi bugirana n’abaturage zibera hirya no hino abagize urwego rwa DASSO bagiramo uruhare runini.

Bashyikirijwe Seritifika z'ishimwe ry'uko bitwaye neza mu kazi bari bashinzwe
Bashyikirijwe Seritifika z’ishimwe ry’uko bitwaye neza mu kazi bari bashinzwe

Agira ati: “Ntabwo nshidikanya ko namwe musoje ikivi muri aka kazi mwabigizemo uruhare rukomeye. Kuba mugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ntibikuyeho inshingano zo gukomeza gukorera igihugu nk’Abanyarwanda, icyo tubifuzaho ni ugukomereza muri uwo murongo”.

Mu Karere ka Musanze harabarurwa aba DASSO 95 bakorera mu mirenge uko ari 15. Abagiye mu zabukuru biteganyijwe ko bazasimbuzwa abandi mu gihe cya vuba. Igikorwa cyo kubasezerera kibaye ku inshuro ya mbere mu karere ka Musanze kuva uru rwego rwashyirwaho mu mwaka wa 2014.

Gusa n’ubwo itegeko riteganya ko umu DASSO ugejeje imyaka 50 ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru, hari abifuza ko iyi myaka ngenderwaho iteganywa n’itegeko yakwiyongera; bitabaye gutya abasezererwa baba bagifite imbaraga n’inyota byo gukomeza gukora; aha Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukaba bwabasezeranyije gukomeza gukora ubuvugizi mu bashinzwe gushyiraho aya mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka