98% by’imitungo y’Abanyarwanda nta bwishingizi igira

Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko imitungo y’Abanyarwanda bose mu gihugu (yitwa umusaruro mbumbe/GDP), kugeza mu mwaka ushize wa 2018 yari ifite agaciro karenga miliyari ibihumbi umunani.

Mu Gakiriro ka Gasozi mu Mujyi wa Kigali, mu kwezi gushize ni hamwe mu hangirikiye imitungo y'Abanyarwanda itari yarafatiwe ubwishingizi ikabakaba Miliyari ebyiri
Mu Gakiriro ka Gasozi mu Mujyi wa Kigali, mu kwezi gushize ni hamwe mu hangirikiye imitungo y’Abanyarwanda itari yarafatiwe ubwishingizi ikabakaba Miliyari ebyiri

Ishyirahamwe ry’Abishingizi mu Rwanda (ASSAR) rikavuga ko muri iyo mitungo ingana ityo, iyafatiwe ubwishingizi itarenga 2%, isigaye ihwanye na 98% ikaba ishobora kwangizwa n’ibiza bitandukanye ba nyirayo ntibabone umuntu ubashumbusha.

Umuyobozi wa ASSAR, Gaudens Kanamugire agira ati “Mu nzu zose ziri muri Kigali, zaba izituwemo n’izicururizwamo, 2% ni zo zonyine zifite ubwishingizi. Za butiki n’amaduka bingana na 2% ni byo byonyine byafatiwe ubwishingizi”.

“Niba mu Mujyi wa Kigali aho abantu bitwa ko bajijutse kandi bafite ubushobozi batarafashe ubwishingizi, ubwo wajya kubaza umuntu w’i Rwamagana n’ahandi impamvu adafite ubwishingizi!”

“Abanyarwanda nta munsi bataburirwa kuko iyo tugiye mu nyubako nka CHIC dusanga ishinganye, ariko ibicuruzwa birimo bitarafatiwe ubwishingizi, igihe cyose bishobora gushya bigakongoka“.

Kanamugire avuga ko umutungo uri ahantu hari ibyago bike bishoboka byo guterwa n’ibiza, ufatirwa ubwishingizi bw’amafaranga angana na 0.1% by’agaciro kawo wose buri mwaka.

Uwitwa Nzasenga Alfred wahombeye igishoro cy’amafaranga arenga miliyoni 17 mu nkongi y’umuriro yatwitse Agakiriro mu mpera z’ukwezi gushize (nk’uko abisobanura), ari mu bihanaguye amarira bagasubira mu cyaro guhinga.

Nzasenga agira ati ”Nsubiye i Musambira muri Kamonyi aho ntuye gufata isuka kuko amafaranga yo ntayo, yose yahiriye hano”.

Zimwe mu mpamvu zibabuza gufata ubwishingizi

Nzasenga na bagenzi be bavuga ko ibigo bitanga ubwishingizi bibasaba kwishyura 100% by’igiciro cy’imitungo yabo, bitewe n’uko ibyago byo gushya kw’iyo mitungo ngo ari 100%, kuko amashanyarazi bakoresha anyura mu nsinga zishaje.

Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko kudahura n’ibiza byinshi mu mateka yabo, nabyo ngo biri mu bituma batita ku gufatira ubwishingizi imitungo bafite.

Uwitwa Niyibizi Simon agira ati ”Kudafata ubwishingizi byaba biterwa n’uko batakunze guhura n’ibiza, ariko ubu hari ibigenda bibibutsa birimo izi nkongi z’umuriro”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi busaba abacururiza mu gace kahiye k’Agakiriro kwishakamo ubushobozi bakavugurura ibikorwaremezo by’imihanda n’amashanyarazi, kugira ngo bagabanye ibyago byo kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Ni ryari umuntu yafatira ubwishingizi ubuzima cyangwa imitungo ye?

Bwana Kanamugire akomeza avuga ko batanga ubwishingizi bw’imitungo cyangwa ubuzima bw’umuntu, hagendewe ku bwinshi bw’ibyago ashobora guhura nabyo.

Ati ”Niba uje gufatira ubwishingizi urutare rwawe uvuga ko mu gihe rwatembanywa n’isuri bazakwishyura, nyamara nta byago na bike byo kuba rwatembanywa n’isuri, turamutse twakiriye amafaranga yawe y’ubwishingizi twaba tukwibye”.

Akomeza asobanura ko iyo ibyago byo kwangirizwa imitungo cyangwa ubuzima bikabije cyane, nanone ngo ntibashobora kubitangira ubwishingizi kuko igiciro cy’amafaranga asabwa (100%) kiba gihwanye n’icy’ibyo bicuruzwa.

Uyu muyobozi wa ASSAR ahakana ko ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda bitajya bitinda cyangwa byanga kwishyura uwafashe ubwishingizi wahuye n’ibyago, mu gihe yaba yubahirije amasezerano yagiranye n’umwishingizi we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka