80% by’abagana Isange One Stop Center baba basamye
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) butangaza ko abagana Isange One Stop Center basambanyijwe akenshi bahagera basamye kubera gutinda, bityo kubaha ubufasha bwihuse bw’ingoboka ntibikunde.

RIB ivuga ko uwasambanyijwe ku ngufu yakagombye kwihutira kugera kuri Isange kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse bwamurinda gutwara inda cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bigakorwa mu gihe gito gishoboka bityo ibindi bijyanye n’amategeko bigakomeza nyuma.
Jeanne D’Arc Mukandahiro ukuriye Isange One Stop Center, avuga ko abasambanyijwe akenshi batinda kugera aho bahererwa ubufasha bigatuma ntacyo bubamarira.
Agira ati “Isange One Stop Center iba yiteguye kubafasha, ikibabaje ni uko abasambanyijwe batinda kuhagera wabapima ugasanga batwise. Icyo gihe ya miti itangwa mu masaha 48 ibarinda gusama nta mumaro iba igifite, itangwa mu masaha 72 ibarinda kwandura virusi itera SIDA na yo ntacyo iba ikimaze”.

Urubyiruko rwari rukurikiye ibiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari na ho icyo kibazo cyavugiwe, rwagaragaje imbogamizi y’ubuke bwa Isange butuma hari abagorwa no kugera aho iri, aha ariko Jeanne d’Arc akaba ayabamaze impungenge ko zigiye kongerwa.
Ati “Koko hari abagorwa no kugera ahatangirwa ubufasha bwihuse ku basambanyijwe, ariko icyo kibazo kigiye gukemuka. Umwaka utaha ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu bizaba bifite icyumba cya Isange One Stop Center, uhageze nibura iby’ibanze nko kumurinda SIDA no gusama bikorwe, ibikeneye ubundi buhanga abone ajye ku bitaro”.
Yakomeje avuga ko harimo kwigwa uko n’imbangukiragutabara zashyirwa muri serivisi yo gufasha abahuye n’icyo kibazo, utabaje bakayimwoherereza agahabwa ubufasha ku gihe.
Sylvie Dufitimana wo muri Musanze wari witabiriye ibiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yemeza ko kuzana Isange ku bigo nderabuzima bifite akamaro kanini.

Ati “Hari abana bajyaga bahohoterwa ugasanga nta makuru bafite, ibitaro biri kure nta n’amafaranga yo gutega ngo bajyeyo bigatuma babireka. Isange nishyirwa ku bigo nderabuzima bizaba byoroshye, umwana wahuye n’icyo kibazo azajya yinyabya abe arahageze afashwe”.
Ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, byibanze ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane abangavu baterwa inda, bikaba byarateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu (AJPRODHO-Jijukirwa).
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere (MIGEPROF), itangaza ko abana basaga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda muri 2016.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) mu turere 10 muri 2016, bwerekanye ko abana baterwa inda bahura n’ingaruka nyinshi, aho bwasanze 54% bareka ishuri, 19% bibasirwa n’ubukene, 11% bafite agahinda gakabije, 9% bakorerwa ibikorwa bibabaje, 5% bahabwa akato na ho 2% bafite ihungabana.
Ohereza igitekerezo
|