18 bafungiye ibyaha by’iterabwoba rishingiye ku madini
Urwego rwa Polisi rushinzwe ubugenzacyaha (CID) rutangaza ko Abanyarwanda 18 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba rishingiye ku madini harimo n’uwatwitse urusengero rwa ADPR Gatsibo.
ACP Theos Badege umuyobozi wa CID atangaza ko u Rwanda rwahagurukiye ibikorwa by’iterabwoba kandi hari n’Abanyarwanda bamaze gutabwa muri yombi.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye umwiherero w’inzego nkuru z’Ubutabera, ACP Theos Badege avuga ku iterabwoba n’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, yagaragaje ko hari Abanyarwanda batangiye kwinjira mu mitwe y’iterabwoba nka Al-Qaeda na AL SHABAAB.
“U Rwanda rwahagurukiye kurwanya ibyaha by’iterabwoba nicuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka. Gusa turcyafite imbogamizi z’imikoranire n’ibindi bihugu mu karere.
Gusa twifuza ko twakorana n’inzego zose mu gutanga amakuru kugira ngo tubihagarike mbere y’uko icyaha kiba.”

Yavuze ko kuva mu 2013 hari Abanyarwanda bo mu idini ya Islam batangiye gukoresha amashusho ya videwo n’ibitabo byigisha inyigisho z’ubuhezanguni no gutangiza udutsiko tw’abayisiramu bacengezwagamo imyemerere y’ubwiyahuzi.
Ubuyobozi bwa CID buvuga ko tumwe mu dutsiko twabonetse mu turere twa Rubavu, Ngororero na Goma dufasha n’abahezanguni ba Isilamu mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Somalia, Qatar, Syria n’u Bubiligi.
Udutsiko twakozwe twihuje n’ishyirahamwe ryatozwaga na Al-Shabaab bashaka guhungabanya umutekano mu karere batangiriye mu Rwanda, ariko amahugurwa atangirwa muri Congo.

Ku birebana no gucuruza abantu, ACP Theos Badege yagaragaje ko kuva mu 2009 abajyanywe mu bikorwa byo gucuruzwa ari 230 harimo abakobwa 129 n’abagabo 101.
Abajyanwa ngo bakoresha imirimo ku gahato, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina no gushyirwa n’abo badashaka.
Ubucuruzi bwibanda ku bana b’abakobwa ku isi bumaze gutwara miliyoni 8.4 naho abajyanwa mu birimo y’agahato ni miliyoni 12.2.

Abavanwa mu Rwanda bajyanwa mu bihugu Kigali–TZ-Maputo –Johannesburg, Kigali-Nairobi, Kigali-Goma, Kigali- Bujumbura, Kigali-W/Africa.
Ubuyobozi bwa CID butangaza ko ibihumbi 250 by’amadorari y’Amerika bitangwa ku mugore ujyanywe gucuruzwa, naho umuryango wabibumbye ukavuga ko ku mwaka miliyari hagati 5 na 7 z’amadolari zikoreshwa mu icuruzwa ry’abantu.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ibyaha byambukiranya iimipaka (Interpol) wo uvuga ko icuruzwa ry’abantu rikoreshwamo miliyari 19 buri mwaka.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
dufatanye kurwanya ibyo byaha
Lack of professionalism. Urusengero rwa ADEPR rujemo hute? Ninde warutwitse?