15 bahitanywe n’imvura yaguye hirya no hino mu gihugu

Imvura nyinshi yaguye guhera ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018 mu bice hafi ya byose byo mu gihugu, yateje imyuzure, isenya inzu nyinshi, itengura imisozi, inahitana abantu 15.

Imvura yateje Umwuzure mu iseminari nto ya Nyundo
Imvura yateje Umwuzure mu iseminari nto ya Nyundo

Mu bantu 15 iyi mvura yahitanye harimo 12 bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Mubuga, abandi batatu ni abo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Mu Karere ka Rubavu ho imvura yatumye umugezi wa Sebeya wuzura, uteza ibiza mu mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo.

Ibyo biza byabaye muri ako Karere bikaba byasenye inzu 20 zirimo 17 zo mu Murenge wa Kanama n’eshatu zo mu wa Rugerero.

Amazu yasenyutse
Amazu yasenyutse

Muri Rubavu kandi amazi ya Sebeya yateje umwuzure mu nyubako za seminari nto yo ku Nyundo, bikaba byatumye abanyeshuri batiga kuri uyu wa mbere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza,Uwambayizina Marie Grace yabwiye itangazamakuru ko ibyangijwe n’amazi bikibarurwa.

Yangeyeho ko k’ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Polisi, Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) ndetse na Minisiteri ishinzwe impunzi no gucunga ibiza MIDIMAR, bari gukorana, kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse ku bahuye n’ibiza.

Amazu yagize asenyukira ku mamodoka hamwe na hamwe
Amazu yagize asenyukira ku mamodoka hamwe na hamwe

Guhera ku itariki ya 01 Mutarama 2018 kugeza ku itariki ya 30 Mata 2018, MIDIMAR yatangaje ko ibiza byahitanye abagera ku 183. Imibare y’Akarere ka Karongi na Nyarugenge kugeza magingo aya iragaragaza ko abamaze guhitanwa n’ibi biza ari 198.

Imisozi yo yatengutse
Imisozi yo yatengutse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka