Amatara rusange ngo yabahaye umudendezo

Abatuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye bavuga ko amatara rusange bamaranye amezi agera kuri atatu atuma basigaye bumva batekanye.

Basigaye bagenda no mu masaha y'ijoro ntacyo bikanga.
Basigaye bagenda no mu masaha y’ijoro ntacyo bikanga.

Imwe mu mpamvu y’ibi byishimo ni uko ngo nta mwijima ukirangwa mu muhanda banyuramo, bityo bakaba bashobora kugenda n’amaguru mu ijoro nta kwikanga abajura nk’uko byabagendekeraga mu bihe byashize.

Uwitwa Francois Hategekimana, yerekana ahantu hanini hatari ingo hakikijwe n’urutoki rwa gereza ndetse n’imirima yo mu gishanga, hamwe n’ahantu hari urutoki hafi y’agasantere k’Agahenereza, yagize ati “Kunyura hano n’amaguru, nijoro byari biteye ubwoba. Akenshi twahitagamo gutega moto kandi aho tugiye ari hafi.”

Yunzemo ati “Hari n’abihishaga ku nsina, wabageraho bakagusumira bakakwambura kuko wabaga utababonye. Ntibikiri ngombwa ko dutega, kugenda nijoro ntaho bitaniye no kugenda ku manywa.”

Faustin Nzabahimana w’i Maraba na we akunze kunyura muri uyu muhanda ari ku igare, agiye cyangwa ava mu Mujyi wa Butare.

Agira ati “Wasangaga abajura bitsimbye muri izi nsina, ku buryo n’igare hari igihe barikwamburaga.”

Akomeza agira ati “Hari n’igihe wapfubiranaga n’imodoka cyangwa n’ipikipiki cyangwa ukaba wagonga n’umunyamaguru kubera kutamubona. Aya matara yatumye impanuka zigabanuka.”

Ibyo aba bagabo bavuga binemezwa n’Umukuru w’Umudugudu w’Agahenerezo, Wenceslas Mukeshimana, uvuga ko aho aya matara yashyiriweho, ibirego byo kwibwa byagabanutse.

Agira ati “Twakiraga ibibazo byinshi by’abantu bahamburiwe haba mu masaha ya saa tatu ashyira saa yine saa tanu z’ijoro, haba mu gitondo buri gucya: amaterefone ku bagabo, udusakoshi ku badamu. Ubu umuhanda wacu warushijeho kuba nyabagendwa, abacuruzi baracuruza kugeza igihe bashakiye.”

Anavuga ko abafite amazu akodeshwa batakiyaburira abakiriya kuko “kuva mu kazi no kujya ku kazi byoroshye kubera urumuri. Nta n’ukirirwa atega moto, kereka uwihuta.”

Uyu muyobozi anashimangira igitekerezo cy’uko aya matara yatumye impanuka zigabanuka, cyane cyane iz’amagare, kuko umugenzi ngo yashoboraga gupfubirana na ryo ataribonye bakaba baramugonze. Kuri ubu umuntu amanuka uwo bagiye kubisikana yamubonye, akamubererekera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubw’iyo nkuru nziza gusa ikibabaza ni uko bamara kuyashyiraho bigahita birangirira aho nta gikurikirana mu gihe gito ugasanga ya matara abantu bishimiraga ntacyaka kdi bikamara igihe kinini!!!! Urugero nabaha muzarebe amatara ari ku muhanda KIGALI MUSANZE RUBAVU asigaye ubu yaka ni make cyane! Muzagerageze namwe mwigenzurire. Murakoze.

Mugabe yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka