Afunzwe azira kubahuka Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite
Nsabuwiteka Jean Claude afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo muri Musanze, ashinjwa kubahuka mu ruhame Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite.

Nsabuwiteka wo mu murenge wa Busogo i Musanze, yatawe muri yombi tariki ya 08 Nzeli 2016. Yari ku murongo hamwe n’abandi baturage yisobanura imbere ya Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye.
Intandaro y’ifatwa n’ifungwa rya Nsabuwiteka yabaye amagambo arimo ikinyabupfura gike yasubije Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu gihe yari imbere ye. Yisobanura ku kirego umugore we yari amaze kugaragaza cyuko amatungo yo mu rugo rwabo ayagurisha atabimumenyesheje.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite atanga inama kuri uwo mugabo, yamubwiye ko umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya umwe muri bo ntagire icyo akora atakimenyesheje mugenzi we.
Umugabo mu gusubiza Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite yamwutse inabi agira ati “Are weee! Barakubeshye!!” Akurikizaho n’andi magambo y’ikinyabupfura gike yahise amuviramo gutabwa muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, Twagirimana Edouard yatangarije Kigali Today ko Nsabuwiteka yahise afatwa akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo.
Agira ati “Uriya mugabo yahise afatwa arafungwa inzego zibishinzwe zifite ibyaha zimukurikiranyeho, akaba agomba kwisobanura”.

Ingingo ya 539 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoza isoni mu magambo umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri uwo murimo ahanishwa igifungo kuva mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri .
Hiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu, kugeza ku bihumbi magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo ngingo ikomeza ivuga ko niba gukoza isoni byabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byikuba kabiri.
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
AREGA HARIGIHE UMUTURAGE ABA ADASOBANUKIWE IMVUGOMBI,NINZIZA UKWAGOMBA KUBIKORESHA.
badepite muraho! uwo mugabo ntabwo yari agambiriye kububahuka,njye mbona ari ukudasobanukirwa n’amategeko.mucye inkoni izamba KBS!uwoumuturage ni uburakari bwabimuteye.
Ariko wowe umushyigikira umuyobozi baramubwirango barakubeshye
wabikuyehe?ntasoni ugatinyuka ukabivuga
icyaha nicyimufata ahamwe bihagije hatohitazongera
Kuvuga Ngo "Are weeee" se ni ugirukana? Cg kubahuka? Ahubwo njye ndabona abamufunze ariko batazi amategeko. None yaba azira icyo aricyo????
Ahubwo barusheho kwegera abaturage kuko umuryango wararangiye nta mubyeyi nta mwana mbese byararangiye.mwibaze abana babyaye uburere bazagira.Badepite muze kenshi mu byaro inzego z’ibanze zo zarashize.amurakoze.
Nyakubahwa Muyobozi Ikinyarwanda abakizi ni bacye cyanecyane kumuntu urakaye wibuke ko bibaho mungo kko nawe urarufitie kd ntiwubakiwe n’ Amategeko none se wize kuyahanisha gusa?ibibazo by’ingo nimworoshye amategeko abihana jye mbona ntaho bitaba.
Uburere nka buriya kweri! buri abayobozi b’umudugudu atuyemo bo bararushye! abenshi ni ubujiji n’ubusinzi bwa zanzoga zitujuje ubuziranenge banywa zikabagira imbata bizaha urugero abandi ark ibaze nawe umuntu abikubwiye muruhame.uri umuyobozi!
"Aree wee barakubeshye" harimo ikihe gitutsi
Mbega umugabo!!Ngaho umva koko nkayo magambo Niyo mvugo yasubije umuyobozi wo mu rwego nka ruriya..Ubwo iyo aza kuba executif wakagari yari kuvuga angana iki?Abayobozi Nakuru bamenyeko abo mu zibanze bo barushye
None se afunzwe axira ikihe cyaha?
Inteko yatoye itegeko nshinga nihaguruke ihe pile uriya muntu kuko itegeko bahora bavuga kandi ribaha ububasha rivuga ko ntawe usgobora gufungwa nta rubanza rwaciwr
Umuntu umeze utya utinyuka kubahuka umuyobozi ukomeye murumva ukuntu aba yarazonze umugore we!