Abayisilamu basabiye imbabazi abanyedini bagaragayeho ubuhezanguni

Uyobora isilamu mu Karere ka Huye yasabye imbabazi ku bw’abayisiramu bagenzi babo bagaragayeho ingengabitekerezo yo koreka imbaga mu Rwanda.

Sheh Abdul Karimu Nzabanterura, uyobora isilamu mu Karere ka Huye.
Sheh Abdul Karimu Nzabanterura, uyobora isilamu mu Karere ka Huye.

Yavuze ko biteye isoni ku idini by’umwihariko mu Karere ka Huye, nk’uko Sheh Abdul Karimu Nzabanterura yabivugiye mu nama mpuzabikorwa y’akarere yateranye tariki tariki 2 Nzeri 2016.

Yagize ati “Ntabwo umuntu yabona aho ahera, ariko nk’umuhagararizi w’abayisiramu mu Karere ka Huye, mbivuze mbikuye ku mutima, by’umwihariko dusaba imbabazi, ku Banyarwanda muri rusange, kuko twatatiye igihango.”

Iyi nama yari igamije gusobanurira abayobozi b’inzego z’ubuyobozi guhera ku mudugudu, ibijyanye na bene iyo ngengabitekerezo y’ubuhezanguni yoreka imbaga. Abayitabiriye bagombaga gufata ingamba zo kuyikumira no kuyirandura igihe yaboneka.

Dr. Djibril Mbarushimana, uhagarariye urwego rw'ubutabera mu idini ya isilamu i Huye.
Dr. Djibril Mbarushimana, uhagarariye urwego rw’ubutabera mu idini ya isilamu i Huye.

Sheh Nzabanterura yavuze ko izi mbabazi bazisaba kubera ko abamaze kugaragarwaho n’ibikorwa by’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni iganisha ku iterabwoba no koreka imbaga. Iyi ngengabitekerezo yageze kuri bamwe mu bayisilamu mu Rwanda mu minsi ishize.

Ati “Bigaragaza imbaraga nkeya ndetse n’uburangare twashyize mu kuragira intama dushinzwe, mu buzma bwa buri munsi.”

Uhagarariye urwego rw’ubutabera mu idini ya isilamu muri Huye, Dr. Djibril Mbarushimana, yagaragaje ko korowani idashishikariza abayoboke gukora ikibi.

Ati “Ntabwo Imana yigeze ibwira abantu bayo, n’intumwa zayo, ngo bazavangure ibiremwa byayo. Icyo waba wemera cyose, uko waba ukora kose, ntabwo Imana yigeze ikwemerera kuvangura ibiremwa yaremye.

Ahubwo abantu baraganira, bakarebera hamwe ibitagenda neza, bakungurana ibitekerezo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona nacyo mwavuze kingirakamaro,kuko bariya bacyekagwaho,ntamwo bibahama kereka niba mubibahamya kubwinyungu zanyu na leta,ubwo nimwe bahezanguni rero!!

k c yanditse ku itariki ya: 4-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka