Abana batatu bakubiswe n’inkuba babiri bahita bapfa
Abana batatu bo mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Musasa ho mu Karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba babiri bahita bitaba Imana.

Byabaye mu mvura ivanze n’inkuba yaguye kuri uyu wa 14 Kanama 2016 ubwo abo bana uko ari batatu bari bagiye kuvoma ku mugezi wa Koko.
Ishimwe w’imyaka 7 mwene Habinshuti na Niyonsaba Pascaline ndetse na Mutuyimana Solange w’imyaka 13 mwene Gakuru na Nyiransengimana Veronise bahise bita Imana naho Irasubiza w’imyaka 10 we yashoboye kurokoka.
Bizimana Eliezel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisiza avuga ko bagenzi b’abo bana bari kumwe ku mugezi bahise batabaza abaturage bagasanga bahungabanye bahita babatwara ku Bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro ari na ho babiri bitabye Imana baguye bakihagera.
Abapfuye ngo barashyingurwa nyuma y’uko Polisi ihaye icyemezo imiryango kugira ngo ibitaro bibabahe naho Irasubizwa we akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Ohereza igitekerezo
|
TWIHANGANISHIJE IYO MIJYANGO YABO BANA!!