Yishwe n’umugore yinjiye amuziza gutera inda undi mugore

Iringiyimana Valens wo mu kagari ka Gakoni, umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yishwe n’umugore yinjiye witwa Mukagatare Lorance afatanyije n’umwana we tariki 26/03/2012 saa tanu z’ijoro kubera kumufuhira; nk’uko ba nyiri ubwite babivuga.

Nyuma yuko umugabo wa Mukagatare Lorance amutaye akigira i Kibungo, Iringiyimana, murumuna w’uwo mugabo, yahise yinjira uwo mugore ariko mu myaka 12 bari bamaranye bari batarabyara.

Nubwo bari bariyemeje kwibanira ku bwumvikane, dore ko batari barasezeranye, Iringiyimana yaje guca inyuma uwo mugore yinjiye ajya gutera undi mugore inda.

Mukagatare ariko ntibyamushimishije kuko tariki 26/03/2012 mu ma saa kumi z’umugoroba yarwanye n’uwo mugore Iringiyimana yateye inda ndetse anamubwira ko aho kugira ngo bajye bahora bamurwanira bose bazamuhomba.

Ibyo byakurikiwe n’intambara yaje kuba hagati ya Mukagatare na Iringiyimana iryo joro ahagera saa tanu z’ijoro maze Mukagatare afatanije n’urubyaro rwe bivugana umugabo we akaba na se wabo w’abo bana. Mukagatare n’umwana bafatanyije bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kiramuruzi.

Nubwo hasabwa gutanga amakuru kugira ngo amakimbirane ari mu miryango ashakirwe igisubizo hakiri kare, bamwe mu baturage bavuga ko gutanga gatanya bishobora kuba igisubizo kubafitanye ibibazo. Amayobera aboneka aho n’abatarasezeranye badashaka gutandukana ahubwo batandukanwa no kwicana kandi barashoboraga gutandukana.

Mukagatare afite imyaka 41 mu gihe Iringiyimana yari afite imyaka 34. Umwana wafatanyije na nyina kwica Iringiyimana afite imyaka 20.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka