Yataye umwana mu cyobo amuziza ko adasa na se

Nyiransengimana Clemantine yataye umwana we w’uruhinja mu cyobo, tariki 23/12/2011 mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Kirehe, amuziza ko yavutse adasa na se.

Nyiransengimana ukomoka mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe wari uturutse i Nyagatare aho yari yaragiye gukorera maze aniga uwo mwana amujugunya mu cyobo kiri hafi y’ahahoze ivuriro rya Kinyarwanda i Bare (Mutendeli) mu gihe yatahaga iwabo i Gahara kuko se w’umwana yari yaramubwiye ko natabyara uwo basa azamwanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli avuga ko inkuru y’uko Nyiransengimana yishe umwana yamenyekanye tariki 26/12/2011 ubwo yajyaga kwivuza kwa muganga i Gahara maze abaganga babonye yarabyaye bamubaza umwana akamubura bahita biyambaza inzego za polisi ari nayo nayo yahise imuzana i Mutendeli ngo yerekane aho yataye umwana amaze kumwica.

Kugeza ubu uyu mugore acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi i Kibungo mu gihe hagikurikiranwa idosiye ye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWOMUBYEYI GITO AHANWE

120 SILIVAN yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka