Yatawe muri yombi kubera ubutekamutwe bw’impushya zo gutwara ibinyabiziga
Emmanuel Muhayimana yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge tariki 10/09/2012 akurikiranweho kubeshya abantu akabacuza amafaranga yabo ngo azabafasha kubona impushya za burundu zo gutwara imodoka.
Muhayimana w’imyaka 31 utuye mu Kagali ka Rwezamenyo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yafashwe na polisi nyuma y’uko abantu 10 bahaye amakuru polisi ko yabatekeye umutwe abatwara ibihumbi 350 abizeza kuzabafasha kubona impushya za burundu z’imodoka; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Igihe polisi yamutaga muri yombi, yamusanganye impushya z’agateganyo icumi zo gutwara ibinyabiziga, kashi mpimbano y’ishami rya polisi yo mu muhanda n’imyemezamusoro (receipts) umunani z’ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA); nk’uko polisi ikomeza ibitangaza.
Muhayimana yakaga umuntu umwe amafaranga ibihumbi 10 yo kwiyandikisha ugahita uyishyura n’ibihumbi 50 ku mpushya zo gutwara ibinyabiziga; nk’uko Polisi y’Igihugu ibisobanura.

Ukekwaho icyo cyaha yiyemerera ko yatangiye ubwo butekamutwe mu kwezi kwa kabiri 2011 kandi akemera icyaha bityo akanagisabira imbabazi.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, asaba abantu bose gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga banyuze mu nzira ziboneye z’ishami rya polisi ryo mu muhanda n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Polisi yafashe ingamba zo gufata abantu bose b’abatekamutwe banduza isura ya polisi y’igihugu; nk’uko Supt. Badege yakomeje abishimangira.
Yahamagariye abaturage kwirinda kunyura inzira z’ubusamo bababeshya kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi yanaburiye abantu batunze impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano ko bazafatwa bagakurikiranwa.
Naramuka ahamwe n’icyaha, Muhayimana azahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe n’ihazabu kuva ku mafaranga ibihumbi 200 kugeza ku bihumbi 500 cyangwa kimwe muri byo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubutekamutwe bwarateye .ariko ubwo ni indengakamere.mubihano azishyure n abo yacuje utwabo
IMBERE Y4 AMATEGEKO IYOUTARAHAMWA N4 ICYAHA UBA URI UMWERE
NAHO IBINDI BISHOBORA KUBA ITIKU
Nibamukanyage nibamukanyage abo bantu biha kubeshya ngo bacuruza permis bazengereje rubanda.