Yatawe muri yombi azira gukoresha amafaranga y’amahimbano

Nsengimana Ignace afungiye kuri polisi ya Gasaka akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amahimbano. Avuga ko ayo mafaranga yayahawe n’undi muntu atazi.

Nsengimana avuga ko we acuruza inkweto, ngo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Mutarama 2012 umuntu yaraje amugurisha inkweto amwishyura 5000 aho yacururizaga mu isoko rya Nyamagabe.

Nyuma yafashe taxi atashye, ageze ahitwa Inzega avamo yishyuye inoti y’amafaranga 5000 bahita bamuta muri yombi.

Ahakana yivuye inyuma ko aya mafaranga atari aye ahubwo ko ari abanyu bamutetseho imitwe bakayamuhangika.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka