Yamukuyeho amafaranga amubeshya ko azamujyana Darfur

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwa Patrick Semuhoza yatawe muri yombi na Polisi tariki 07/03/2012 akekwaho ubutekamutwe bugamije kwiba amafaranga ibihumbi 120 y’u Rwanda.

Semuhoza ashinjwa gusaba Damascene Sinamenye w’imyaka 23 y’amavuko, amafaranga ibihumbi 120 amwizeza ko azamufasha kujya mu butumwa bw’akazi bw’Umuryango w’Abibumbye i Darfur kuko yavuga ko ari umusirikare ufite ipeti rya Captain mu gisirikare cy’u Rwanda.Ubwo yafatwaga, yari yararangije guhabwa amafaranga ibihumbi 45 y’avance.

Polisi irasaba abantu kwirinda abatekamutwe babizeza kugera ku bukire bwihuse nk’amafaranga, akazi, n’inkunga n’ibindi bitangaza byinshi.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, yagize ati: “Polisi ikeneye amakuru ajyanye n’abantu babasezeranya ibitangaza, tukagerageza kubagira inama mbere yo kubyinjiramo.”

Akomeza avuga ko uburyo imiryango ya Loni itanga akazi kandi ihitamo abakozi burasobanutse kandi bunyuze mu mucyo kuko bikorwa n’abantu babifitiye ubushobozi.

Badege yasabye abaturage kumenyesha Polisi y’igihugu ibyo bikorwa by’ubutekamutwe, abanyabyaha bagafatwa bakabiryozwa.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Semuhoza ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 428 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka