Yamuhaye uburozi amuziza ko yamusabye kubujugunya

Mukamana na Kankundiye bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore bakurikiranyweho kuroga Mbonigaba bamuziza ko we n’abandi bari kumwe mu rusengero basabye Mukamana kujugunya uburozi beretswe ko afite.

Nyuma yo kumenya ko byamenyekanye ko afite uburozi, Mukamana yahisemo gukoresha Kankundiye Joselyne na we basengana maze amuha uburozi yahaye Mbonigaba mu bushera agapfa tariki 19/12/2011.

Mbonigaba yapfiriye rimwe n’umwana we w’imyaka itatu, Nsingizwe Didier, watangiye kurwara kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2011 akavuzwa bikaba iby’ubusa hanyuma akaza gupfira rimwe na se.

Mukamana na Kankundiye bemera icyaha bakanagisabira imbabazi. Mukamana yemera ko Mponigaba atari uwa mbere yishe kuko avuga ko hari abandi bana babiri yishe akoresheje uburozi.

Nubwo bataragezwa imbere y’amategeko, ingingo ya 315 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko kuroga no kugambirira ubuzima bw’umuntu bihanishwa igihano cyo kwicwa, ariko kuba cyaravuyeho kigasimburwa n’igihano cy’igifungo cya burundu.

Mukamana na Kankundiye ni abakirisitu bo mu idini ya EDPR mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukamana we sha uruwakera...

clapton yanditse ku itariki ya: 4-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka