Yafatanywe ibiti umunani by’urumogi yahinze iwe

Bimenyimana Samuel, utuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, kuva tariki 02/12/2011 ari mu maboko ya polisi azira kuba yarahinze ibiti umunani by’urumogi mu gikari cy’inzu ye.

Bimenyimana Samuel, ufite imyaka 78 y’amavuko, yemera icyaha maze akagisabira imbabazi.

Yagize ati “nashakaga umuti kuko bambwiye ko urumogi ruvura indwara nyinshi bityo nanjye ntangira kuruhinga”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois, aratangaza ko Bimenyimana yatawe muri yombi nyuma y’amakuru bahawe n’abaturanyi be.

Umwe mu baturanyi be avuga ko yagiye iwe hanyuma akarubona yamubaza akamuhakanya amubwira ko atari urumogi ahubwo ari imboga zo kurya.

Bimenyimana aracyafungiye ku biro by’umurenge wa Mayange mu gihe hategerejwe ko ajyanwa i Nyamata.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka