Yafatanywe Toni y’amabuye y’agaciro ya magendu

Umugabo w’imyaka 35 ukomoka mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amabuye y’agaciro ya gasegereti, apima ibiro 1,288 yari atwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, mu buryo bwa magendu.

Aya mabuye y'agaciro ya magendu apima Toni isaga yatahuwe apakiye mu modoka nyirayo ahita atabwa muri yombi
Aya mabuye y’agaciro ya magendu apima Toni isaga yatahuwe apakiye mu modoka nyirayo ahita atabwa muri yombi

Polisi y’u Rwanda yamenye amakuru iyakesha abaturage babonye iyo modoka, yari iturutse mu gihugu cya Uganda, yinjira mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bakeka ko ipakiye magendu ya caguwa nk’uko byemejwe na SP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Uwo mugabo yafashwe mu rukerera rw’itariki 9 Gashyantare 2022, nyuma y’amakuru polisi yamenye, iyabwiwe n’abaturage bari babonye imodoka ebyiri zari kumwe, ziturutse muri Uganda harimo iyari ipakiye ibyo baketse ko ari magendu ya caguwa. Ubwo izo modoka zageraga mu Murenge wa Kagogo, zageze aho Polisi yari iri, mu guhagarika ivatiri yari imbere, uwari utwaye imodoka ya Daihatsu byari bishoreranye, ari na yo yari ipakiyemo ayo mabuye y’agaciro, yavuyemo ariruka, hafatwa uwari mu modoka y’ivatiri, uniyemerera ko amabuye yari aye, ayajyanye kuyacuruza”.

Izi modoka zombi, zafatiwe mu Mudugudu wa Nyarugina Akagari ka Nyamabuye. Polisi y’u Rwanda ikaba ifata ibikorwa byo gutunda amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, nk’ibigamije guhombya Igihugu no kuvangira abasanzwe bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko. Aha ni ho SP Alex Ndayisenga ahera asaba abakibyijandikamo kubireka hakiri kare, bataragerwaho n’ingaruka.

Yagize ati: “Bisanzwe bizwi ko ibikorwa bya magendu, aho biva bikagera bitemewe, bitewe n’uruhare rukomeye bigira mu kudindiza iterambere ry’igihugu. By’umwihariko nk’abo binjiza ayo mabuye mu gihugu, muri ubwo buryo, ntibaba batanze imisoro. Ikindi ni uko n’ubuziranenge bwayo, buba butizewe, bitewe n’uko nta rwego na rumwe mu zizwi ruba rwafashe umwanya ngo ruyasuzume, nibura rwemeze ko yujuje ubuziranenge koko”.

Yakomeje agira ati “Ikindi kinakomeye ni uko abantu bakwiye kumenya ko, ubucuruzi nk’ubu, bunabangamira ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwemewe no kubaca intege; akaba ari yo mpamvu nka Polisi, tubwira abakibikora ko tutazigera na rimwe tubihanganira, tugahamagarira abaturage kujya bakomeza kuduha amakuru y’abakora ibikorwa nk’ibyo, ariko by’umwihariko dusaba n’abakibikora kubihagarika amazi atararenga inkombe”.

Polisi y’u Rwada yibutsa abishora mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya abifitiye, aba akoze icyaha.

Mu gihe urukiko rumuhamije iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu, agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1, ariko atarenze miliyoni 5, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe ayo mabuye afatiwe mu bubiko, acuruzwa cyangwa atunganywa, nyirayo atabifitiye uruhushya; bitegetswe ko ayanyagwa. Mu gihe imodoka ifashwe itwaye amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, yo itezwa cyamunara, ufashwe ayitwaye, agacibwa amande y’amadolari ibihumbi bitanu.

Uwo mugabo akimara gufatwa, yahise ashyikirizwa RIB Station ya Cyanika hamwe n’ibyo yafatanywe, iperereza rikaba rikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka