Yabeshye inshoreke ye imuroga kubyimba igitsina bidasanzwe

Rubasika Ngunda John arwariye mu bitaro bya Rwamagana kubera ikibazo cyo kubyimba imyanya ndangagitsina birenze urugero. Ibi ngo yabitewe n’inshoreke ye yitwa Dusengimana Kibaba bararanye mu cyumweru gishize, yataha agasiga amuroze iyo ndwara idasanzwe.

Rubasika Ngunda utuye mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, amaze ukwezi atabana n’umugore we Uwimana wagiye kurwaza umukecuru we mu karere ka Ruhango.

Tariki 30/03/2012, Rubasika yumvikanye na Dusengimana ko aza akamuraza. Bucyeye, Dusengimana yazindutse ataha ariko Rubasika avuga ko yagiye atamusezeye. Ngo mu mwanya muto Rubasika yatangiye kubabara cyane ku gitsina, ndetse kirabyimba n’ingingo ndangagitsina-ngabo byegeranye.

Yatabaje mukuru we baturanye i Muyumbu, nawe abibonye atabaza abaturanyi n’abayobozi b’ibanze. Rubasika bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Muyumbu, abaganga bagira ubwoba kuko ngo imyanya ndangagitsina yari yabyimbye cyane, bamwohereza ku bitaro bikuru by’akarere ka Rwamagana.

Umwe mu babibonye avuga ko yagize ubwoba cyane kuko ngo Rubasika atabashaga gutambuka, ndetse ngo no kumuterura byasabaga ko batega ibase ngo ijyemo igitsina n’ingingo byegeranye kuko byari byabaye binini cyane.

Rubasika yabwiye Kigalitoday ko atazi icyo Dusengimana yamushyizeho, ariko abaturanyi be bavuga ko Dusengimana yemereye imbere y’abaturanyi ko hari ibyo Rubasika Ngunda yamwemereye akaba atazakira natabimuha. Uyu mugore ariko ntiyemera kuvuga ibyo ari byo.

Rubasika avuga kandi ko kuva ubwo atarabasha kwituma buhoro, ndetse ngo igitsina cyatangiye gushishuka.

Kigalitoday yamenye ko abaganga bo ku bitaro bya Rwamagana bananiwe kuvura Rubasika bakaba bateguye kumwohereza mu bitaro CHUK i Kigali ariko babuze imodoka agendamo wenyine kuko atabasha kwicara. Ngo akeneye kugenda mu modoka nini akaryamamo yisanzuye.

Muganga Uwaliraye Parfait uyobora ibitaro bya Rwamagana yanze kugira icyo avuga kuri uyu murwayi, avuga ko adakunda itangazamakuru.

Hari amakuru yavugaga ko Dusengimana acumbikiwe n’igipolisi cy’u Rwanda i Nzige, ariko Muligande James ukuriye polisi by’agateganyo i Rwamagana yavuze ko uwo muntu ntawe uri kuri polisi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

mbega umugore w’umuhemu!bagabo ni ukwitonda!

uwo yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

MWITONDEGUPFA GUHAMAGARA UWA WARI WESE MURARANE KO NI DANGER ISI YABAYE IYI BYAHA

HAGUMA yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

IMANA KO YAHOZE YIRIRWA AHANDI IGATAHA IRWANDA IBYO NIBIKI?AKO KARERE KAHOZEMO INYANGA MUGAYO NONE IMFURA ZARASHIZE HASIGAYE BABIHEMU,MUSENGERE ABATUYE AKO KARERE IMANA IBATABARE BAFITE IBIGERAGEZO BYINSHI.

k.d yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

ntagihe harashira icyumweru i rgna hatavuzwe inkuru mbi zerekeye ubugome . bashyizehamwe bagatera imbere nka MUHANGA. birambabaza nkumuntu uhavuka.
murakoze.

CL. yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Ni ukuri uriya mugabo arababaje, bitewe nuko ameze. Ariko kandi na none si byiza na rimwe gupfa guhamagara umuntu ngo murarane naho waba ufite umuriro umeze ute, kugira ngo ukemure ibyo hari uko Imana yabiteganije, shaka umugore wawe mubane atari iby’iby’inshoreke. nasenge Imana aho ari ayibwire ko atazongera kandi koko ntazongere, arakira. Natwe turamusengera ngo ababarirwe rwose nk’umwana w’umuntu.

Jean Domingo yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Mana yange ndumiwe ni danger! ariko uriya mukobwawe ateye ubwoba ashobora nawe kuba atarazi uko biri bugende ariko namubabarirepe yaramuhannye yarumfise nababandi bamutima mucye womumutiba bumvireho gusa Imana itabare kuko biteye ubwoba sodomu nagomora Imana ijya kuyirimbura nukubera ubusambanyi none urwanda narwo muriyiminsi nihatari anbasenga musenge cyane Imana itabarepe naho birakomeye Imana ibarinde.

mbarimo yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Ntibizoroha na gato gushurashura bibi!!!!

uhm! yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

ARIKO SE MWEBWE MURANDIKA AMAZINA Y’UMUNTU MWARANGIZA MUGAHISHA ISURA YE MUBA IBYO BIVUZE IKI?

KABANA yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

KUKI MUHISHA ISURA YUMUNTU MWARANGIZA MUGASHIRAHO AMAZINA YE HOSE??? NONSENSE !!!!

KABANA yanditse ku itariki ya: 2-04-2012  →  Musubize

Ehh ni hatari wana! Ubu se ko iby’uriya mugabo bitoroshye? Iriya nshoreke ni danger gusa bombi bahemukiye umugore w’uriya mugabo. Imana imufashe akire wenda azikosora.

MENTO yanditse ku itariki ya: 2-04-2012  →  Musubize

jyewe ndabona twagaya uriya mugore ahubwo tukamukoresha mu bundi buryo aduhanira abagabo n.abagore bashurashura. urugero yajya atega akamashu nka kakandi gafata imbeba(ariko gakozwe muri iriya chimie ye) hafi kuburyo
kajya gakanga abashyukwa ndende cg abashyukwa kinini

frank uhiye yanditse ku itariki ya: 2-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka