Uturere tw’intara y’Uburengerazuba twiyemeje gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha

Ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uturere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba. Aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye bwari busanzwe hagati ya Police n’ubuyobozi mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo no gukumira ibyaha bitari byakorwa.

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Police y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Gasana K. Emmanuel n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Uburengerazuba, bikorerwa imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Jabo Paul, ari we Guverineri w’agateganyo.

Ni amasezerano akubiye mu ngingo umunani zigamije gushyigikira ibikorwa bya Police ifatanyije n’abaturage mu kubungabunga umutekano w’abaturarwanda (Community Policing), hibandwa cyane ku gukumira ibyaha bitarakorwa no gutanga amakuru ku gihe ku bintu byose bishobora kuwuhungabanya.

Ubuyobozi bwa Police, Ingabo, ubw'Intara y'Uburengerazuba n'abayobozi b'uturere.
Ubuyobozi bwa Police, Ingabo, ubw’Intara y’Uburengerazuba n’abayobozi b’uturere.

Ingingo umunani zigize amasezerano hagati ya Polisi n’uturere mu Burengerazuba:

1.Kongerera ubushobozi komite zishinzwe ibikorwa bya Police ifatanya n’abaturage (community policing),

2.Ingamba zo gukumira ibyaha bitaraba,

3.Gukora ubukangurambaga mu baturage buri wese akaba ijisho rya mugenzi we n’uruhare rwa komite zishinzwe ibikorwa bya Police ifatanya n’abaturage,

4.Gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa ndangamuco bijyane n’uruhare rwa Police, nko guhimba imivugo, indirimbo, imbyino n’amakinamico,

5.Kugira uruhare mu bikorwa bifite inyungu rusange (umuganda),

6.Kurengera ibidukikije haterwa amashyamba n’imbingo, gukora amaterasi no guca imiyoboro y’amazi,

7.Ibikorwa byo kubungabunga ubuzima, no

8.Kurwanya ubukene.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n’abayobozi b’uturere kuri uyu wa kabiri tariki 04/02/2014, Umuyobozi wa Polisi yabwiye abayobozi b’uturere ko amasezerano bashyizeho umukono ari amasezerano yo kwiyemeza gukomeza kugira ubufatanye na Police y’u Rwanda muri gahunda ya Community Policing.

IGP Gasana yasobanuye ko Community Policing ari gahunda ya Police n’abaturage, igamije gukumira ibyaha bitari byaba, kwirinda amakosa n’icyo ari cyo cyose cyabangamira amahoro, umutekano n’amajyambere. Yanibukije ko gukumira ibyaha atari inshingano ya police gusa ahubwo n’abaturage ubwabo bagomba kubigiramo uruhare, ari yo ntandaro y’izina rya Community Policing.

IGP Gasana K. Emmanuel, Umunyamabanga w'Intara y'Uburengerazuba Jabo Paul na Mayor wa Karongi Kayumba Bernard.
IGP Gasana K. Emmanuel, Umunyamabanga w’Intara y’Uburengerazuba Jabo Paul na Mayor wa Karongi Kayumba Bernard.

IGP Gasana ati |niba hari igiti cyaguye mu muhanda, abantu bahamagarane bagikuremo batagombye guhamagara Police, inzu yahise se, imyuzure, cyangwa se umuntu washatse guhungabanya abantu mu mudugudu, abaturage bagafata iya mbere mu gutabara.

Ibyo kandi turashima ko hari aho byagiye biba henshi, nko muri Rutsiro aho abaturage bafatanyije bagatesha ibisambo byari bigiye kwiba banki”.

Police y’u Rwanda ifite mu nshingano zayo, gahunda yo gutanga amahugurwa, imfashanyigisho ndetse n’ibikoresho bizafasha gukumira ibyaha bitaraba, kandi n’igihe byabaye Police n’abaturage ngo bagafatanya mu guhangana n’ingaruka; nk’uko umuyobozi wa Polisi yakomeje abisobanura.

Ubuyobozi bwa Police kandi bwavuze ko mu rwego rwo gutegura umunsi wa Police uba buri wa 16 Kamena, uturere duhamagariwe kwitabira Community Policing aho akarere kazaba aka mbere mu ntara kazahembwa imodoka ya pick-up nshya.

Iyi nkuru yakiriwe neza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Jabo Paul, wavuze ko n’ubwo bari basanzwe bakora batagamije gihembo runaka, ngo bizarushaho gutera akanyabugabo abayobozi kuko bizaba bizanyemo n’undi muco wo gupigana.

Jabo kandi yatangaje ko mu gihe aya masezerano yashyirwagaho umukono, abayobozi b’imidugudu yose yo mu Ntara y’Uburengerazuba isaga 3000, bari bamaze gushyikirizwa telefone zigendanwa bazajya bahamagaza ku buntu abandi bayobozi mu guhanahana amakuru arebana no gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo nibaturindire umutekano umwanzi atazabona aho aca gusa byose biba byiza iyo ukoranye n’abaturage bityo ukajya ubonera amakuru ku gihe.

Muyenzi yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka