Urupfu rw’umusaza rwateje urujijo mu baturage
Umusaza witwa Gakezi Léodomir w’imyaka 86 wo mu Kagari ka Rugoma mu Murenge wa Nasho i Kirehe yiyahuye biteza urujijo umuryango we n’abaturanyi kuko batabona impamvu yabimuteye.

Ubwo abantu bamusangaga mu mugozi nyuma yo kwikingirana mu nzu ku wa 05 Gicurasi 2016 batunguwe n’ukwiyahura kwe kuko ngo yari yiriwe aganira n’abo mu muryango we nta kibazo afite.
Nizeyimana Théoneste, Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, avuga ko umusaza Gakezi yari amaze iminsi yigamba ko azava ku isi ubuyobozi bwashaka impamvu imutera kubivuga bakayibura.
Ati “Yari amaze iminsi abyingamba ngo arashaka kuva ku isi ariko twashaka impamvu imutera ayo magambo tukayibura.
Uwo munsi nyir’izina ajya kwiyahura, afite abana bashatse bari bamusuye biriwe baganira n’umugore we, abana bamaze gutaha umugore yagiye gucyura ihene umusaza yinyabya mu nzu arifungirana yishyira mu mugozi aba arapfuye.”
Avuga ko umugore akiva gucyura amatungo yasanze umugabo yifungiranye atabaza abaturage bica urugi basanga umusaza yapfuye.
Ati “Twabajije abaturage icyaba cyateye umusaza kwiyahura batubwira ko nta muntu bakeka waba ubiri inyuma, no mu muryango we nta n’umwe ubona icyihishe inyuma urupfu rw’uwo musaza.”
Nizeyimana akomeza avuga ko hari abarimo gukirikirana icyo kibazo barimo Komanda wa Polisi i Nasho n’abakozi b’umurenge kugira ngo hakorwe iperereza ricukumbuye babe bamenya niba nta cyaba cyihishe inyuma urupfu rw’uwo musaza.
Ubuyobozi bw’umurenge bwashatse ko umurambo ugezwa mu bitaro ngo ukorerwe isuzuma umuryango uvuga ko ubushobozi ari buke kandi ko isuzuma ritari ngombwa kuko nta kintu bakeka cyaba cyishe uwo musaza uretse kuba yiyahuye ubwe.
Ohereza igitekerezo
|