Urumogi, amakimbirane mu ngo n’inkangu ni bimwe mu byaranze umutekano mucye mu karere ka Nyamagabe
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, arishimira ko muri rusange umwaka wa 2011 wagenze neza mu bijyanye n’umutekano mu karere ayoboye uretse inkangu urumogi ndetse n’amakimbirane mu miryango.
Mu nama y’umutekano yateranye tariki 02/01/2012, Mugisha yasobanuye ko hamwe na hamwe inkangu zagiye ziterwa n’ibikorwa bya muntu nko guhinga bagasatira imihanda cyane, ibintu asaba ko byahinduka muri uyu mwaka wa 2012.
Ibijyanye n’amakimbirane mu ngo na byo birasa n’ibishishikaje abagize inama y’umutekano mu karere ka Nyamagabe. Abari mu nama bafashe urugero rw’umugabo wishe umugore we amukubise umuhini kuko ngo asanze atatetse ku munsi w’ubunani.
Mugisha Philbert yagize ati “Twemeje ko abaturage bakomeza kuba ijisho rya bagenzi babo kandi hagakurikiranwa by’umwihariko ingo zihoramo amakimbirane kuko zabaruwe. Turasaba ko abantu bose bahagurukira kurwanya ibiyobya bwenge cyane cyane mu rubyiruko kuko mu nama twakoze, twasanze ari ibintu dukwiye gushyiramo ingufu”.
Iyi nama y’umutekano yasanze kandi ngo bikwiye ko abaturage bakomeza kwicungira umutekano bakora amarondo kugira ngo hakumirwe ibyaha.
Uburyo bwo kwicungira umutekano busanzwe bwegereye kandi bukagirwamo uruhare n’abaturage binyuze mu marondo, komite za community policing n’inkeragutabara n’ibindi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|