Umwana yakubise murumuna we agafuni ahita apfa

Umwana w’imyaka 10 wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Tumba yishe murumuna we w’imyaka 5

Ahagana mu ma saa yine n’igice z’amanywa ku wa 30 Ugushyingo 2015 ni bwo uwo mwana yakubise murumuna we agafuni ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Mukeshimana Clementine, avuga ko abo bana bari bagiye kwica ibihumyo mu murima, bitwaje agafuni ko kubicukuza kugira ngo bidacikiramo hagati.

Ngo babonye avoka imanutse mu giti itangiye kubora, maze uwo mwana agiye kuyikubita agafuni ngo ayisature, bihuza n’uko murumuna we yari agiye kuyitoragura amukubita agafuni mu gihorihori ahita apfa.

Umwana w’umukobwa, mubyara w’abo bana bari bajyanye gushaka ibihumyo, avuga ko uwo mwana byamutunguye atigeze abigambirira kuko batigeze banavugana nabi.

Bikimara kubona uwo mwana apfuye, uwamukubise agafuni ngo yahise yiruka ahunga kubera ubwoba n’igihunga, naho uwo mubyara wabo asubira mu rugo yiruka avuza induru atabaza.

Nyina w’abo bana babiri, uwapfuye n’uwishe, avuka yari atetse akaba atamenye igihe abo bana bagendeye n’ibyo bagiyemo, ngo hashize umwanya yumva induru ivuga ngo umwana yishe undi.

Agira ati “Kubyakira ntibyanyoroheye! Ni ibyashatse kuba kuko ubundi iyo bajyaga gukura ibihumyo ntibajyanaga isuka, ariko nyine ntakundi twabigenza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uyu muryango wihangane cyane rwose kandi Imana ifashe uwo mwana wishe murmuna we kutagira ihungabana. Kandi abantu babe hafi y’uwo mwana wasigeye kuko ashobora kugira ibibazo mu buzima by’iteka ryose, mugihe aterereranywe cyangwa bagiye babimubwira bamujomba

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Imana Imuhe Irihuko Ridashira

Ndahiriwe Afazar yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Uwomwana Imana Imuhe Iruhuko Ridashira

Ndahiriwe Afazar yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

mwaramutse banyamakuru beza mutugezaho ibiganiro byiza inkuru ibabaje yumwana wishe undi mukarere ka rulindo uwomubyeyi yihangane murakoze yari philippe kicukiro gahanga

philippe yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

uyu muryango niwihangane.

alexis yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka