Umwana w’imyaka 15 yafashwe ajya gucuruza urumogi

Niyomuremyi Samuel wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Gacuba mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, tariki 14/01/2012, yafatanywe ibiro 20 by’urumogi yari agiye gucuruza mu mujyi wa Kigali.

Ubwo yatabwaga muri yombi, Niyomuremyi yavuze ko urumogi ari urwe ariko ageze kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo yavuze ko urumogi ari urw’umugabo witwa Bajeneza Alphonse utuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali wamuhaye ikiraka cyo kurumugereza iwe akamuhemba amafaranga 5000 na tike y’imodoka imusubiza iwabo.

Uru rumogi bari baruhishe hagati mu bitoki bamanyaguriye mu mufuka. Niyomwungeri avuga ko yari azi neza ko ari urumogi azi ko bitanemewe kurwinjiza mu Rwanda ariko ngo ntiyari azi ko byatuma ahanwa kuko ngo ari n’ubwa mbere yari abikoze.

Yagize ati “sinarinzi ko bamfata. Ndasaba imbabazi, bambabariye sinazabyongera kuko nemeye kurutwara kugira ngo mbone amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.”

Ubu, abana ni bo basigaye bakoreshwa mu icuruzwa ry’urumogi kuko iyo bafashwe bakajyanwa mu nkiko bahabwa ibihano byoroheje ugereranyije n’ibihabwa abantu bakuru bafitiwe mu byaha nk’ibi.

Urumogi ngo barurangura n’abantu baba baruvanye mu gihugu cya Tanzaniya, ikiro bakakigura ku mafaranga 3000 bagera mu mujyi wa Kigali bakakigurisha hagati y’amafaranga ibihumbi icumi na cumi na bitanu.

Uyu mwana avuga ko uru rumogi rwapakiriwe mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, arutegera imodoka yo mu bwoko bwa Coaster [RAB 750L] y’ikigo gitwara abagenzi cya International.

Kugira ngo uru rumogi rufatwe, polisi mu murenge wa Kabarondo ngo yahawe amakuru ko hari urumogi rujyanywe i Kigali ruri mu modoka ya Coaster ya International, bayitegera mu nzira bararufata.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, yavuze ko bagishakisha Bajeneza kugirango ahanirwe ibyo yakoze.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABANTU BACURUZA

DUSABEYEZU ANDRE’ yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka