Umutingito wumvikanye hirya no hino mu gihugu

Abantu bari mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi bagarutse ku mutingito wakomeje kumvikana mu bihe bitandukanye, bikaba bisa n’ibifitanye isano n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Imwe mu nzu zangijwe n'umutingito
Imwe mu nzu zangijwe n’umutingito

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi n’umupaka w’u Rwanda ndetse n’imijyi ya Goma na Gisenyi ryabaye guhera ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, ariko mu masaha y’urukerera uko kuruka birahagarara.

Icyakora muri icyo gihe ndetse na nyuma yaho hakomeje kumvikana imitingito ya hato na hato by’umwihariko mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda ndetse no mu Majyaruguru y’Igihugu.

Umutingito wari ufite ingufu wumvikanye hafi mu gihugu hose mu masaa moya z’umugoroba kuri iki Cyumweru, nk’uko abantu bari mu bice bitandukanye by’igihugu bahise babitangaza ko bawumvise.

Uyu mutingito wa hato na hato urafatwa nk’ikimenyetso cy’uko iruka ry’ibirunga rishobora kuba rikomeje cyane cyane ikirunga cya Nyiragongo. Abagituriye bavuga ko bakomeje kubona imyotsi izamuka iva muri icyo kirunga ijya mu kirere, abantu bakaba bakomeje kubikurikiranira hafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abahanga mubumenyi bw’isi nibage kureba hariyahantu kugirango baraya bantu babe bahakurwa.

AKAYEZU ERIC yanditse ku itariki ya: 24-05-2021  →  Musubize

Rwose umutingito wahahoze kare mu mumajyaruguru na gakenke district wahageze kandi wasatuye amazu amwe namwe?Abakurikiranirabugufi iby’ibirunga babe hafi kuko ingaruka zageze mu Rwanda.Murakoze

Ndizeye jean paul yanditse ku itariki ya: 23-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka