Umusore akurikiranyweho gutera urugo rw’abandi agasambanya umwana w’umukobwa

Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 umusore ushinjwa gutera urugo rw’abandi mu ijoro akajya gusambanya umwana w’umukobwa wo muri urwo rugo.

Tariki ya 23/08/2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umusore ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana.

Icyo cyaha ngo yagikoze mu bihe bitandukanye ubwo yagiye ajya iwabo w’umwana w’umukobwa agahengera ababyeyi be baryamye umwana akamukingurira akinjira mu nzu akarara amusambanya agataha mu rukerera ababyeyi be batarabyuka.

Ifatwa rye ryabaye tariki 28/06/2021 saa yine z’ijoro ubwo umwana muto wari wararanye na mukuru we yaje kubibona akajya kubibwira ababyeyi bagahita bahuruza inzego z’umutekano zikamuta muri yombi.

Mu ibazwa rye, uwo musore ahakana icyaha akavuga ko yari yaje iwabo w’uwo mwana gutira iforomo yo kubumba amatafari, ariko ibyo ngo ni uburyo bwo guhunga icyaha kuko abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko bigaragazwa n’uburyo yahengeraga ijoro riguye akabona kujyayo.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko iyo ukekwaho gusambanya umwana abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ko muvuze ibihano k’umuntu wasambanyije umwana abigarurira ingo zabandi mubategek’iki? Muri Rwamagana Umurenge wa Gahengeri akagari ka mutamwa umugabo w’umu Avoca (Maitre) yigabije urugo rw’umuturanyi we w’umusirikare wari mu kazi no mubutumwa, yigarurira Umugore by’agasuzuguro Ahabyara n’umwana none nyirur’urugo yaratashe yemera guca bugufi araceceka, ariko uwo Avoca n’uwo mugore ntibarekey’aho ahubwo Avoca ntatinya no kubwira Demobe ngo umva shya ujye undeber’umwana Neza! Nina ngo arashyaka gufungishya uwo nyir’umugore yigaruriye, Ubu yirirwa Aho bita inzige asengerera RIB ngo imumufungire yarangiye akabyigamba ngo azagafungishya ngo noneho ajye umumurongorera mu Maso, Abaturage baho Bose barabizi, n’ubuyobozi uhereye mu mudugudu mu Kagari n’umurenge niyo RIB Bose barabizi bibaza ko uwo mugabo iyo adakora igisirikare ngo amenye Amategeko icyari gukurikiraho, ese azakomeza kwihangana dore ko Avoca yashenye urwe kuber’uwo mugore wa Demobe, ese kuki URUGAGA RWEMERA gukoreshya amabandi Mu kwiburanira Abantu, ese ntiteshya agaciro Akarere ka Rwamagana ?

ABUBU yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka