Umusaza w’imyaka 93 yatemye umukazana we

Rugimbabahizi Philemon w’imyaka 93 yakomerekeje umuhungu we anatema umukazana we abaziza ifumbire mvaruganda y’ikawa bari bafashe we akayibura.

Byabereye mu Murenge wa Rukira mu Kagari ka Nyaruvumu ku wa 24 Ugushyingo 2015 mu gikorwa cyo gutanga ifumbire mu bahinzi ba kawa muri ako kagari.

Ntegiryejo Alphonse n’umugore we Mukagaga ni bo batemwe na Rugimbabahizi se wa Ntegiryejo, bahita bajyanwa kwa muganga i Rukira bakomeretse bikomeye.

Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko amakimbirane yaje kuvamo no gukomeretsanya,yatewe n’uko umusaza Rugimbabahizi atishimiye ko umuhungu we Ntegiryejo Alphonse afashe ifumbire mbere ye, bikarangira imushiriyeho ntayibonye.

Ngo byakuruye gushyamirana hagati y’umwana na se,kugeza uyu musaza w’imyaka 93 akubise umuhini mu mutwe umuhungu we, ndetse n’igihe umukazana we aje ahuruye na we aba amukubise umuhoro mu mutwe.

Rugimbabahizi Philemon, kuri ubu, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukira aho ategerejwe gushyikirizwa ubutabera ngo yisobanure kuri icyo cyaha aregwa.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko nta kibazo uyu muhungu yagiranaga na se bari bazi,ariko bakavuga ko uyu musaza ngo agira amahane bityo ibyabaye bikaba bitabatunguye.

Ndaruhutse Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaruvumu, avuga ko abaturage bakoreshejwe inama babahumuriza banabakangurira kwirinda amakimbirane aya ari yo yose.

Yagize ati “Abaturage twakoranye inama tubakangurira kwirinda amakimbirane. Turizera ko bitazongera kandi twanafashe ingamba zo kuyakumira zirimo kwigisha abaturage kwirinda amakimbirane.”

Ikibazo mu itangwa ry’amafumbire ku bahinzi ba kawa kigarukwaho henshi mu bahinzi bamwe bakaba bavuga ko idatangwa mu mucyo, mu gihe abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bo bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibikomoka ku Buhinzi byoherezwa mu Muahanga, NAEB, ari na cyo gitanga iyo fumbire, cyohereza ifumbire nke idahagije abahinzi bikagorana kuyisaranganya.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

Bimwe mu bigaragaza imperuka yesu kristo yavuze harimo;amoko azasubiranamo,abana n’ababyeyi ,intambara n’impuha z’intambara,ibishyitsi,....Ngibyo rero ibibaye ku musaza ungana utyo n’umuhungu we atanaretse umukazana.Mube maso.

Just yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ariko amakuru y’itemagurana muri iki gihugu arakabije rwose. Ndebera nawe,imyaka 93 aracyashaka gutema ngo akunde abone ibintu! Mana weee tabara iki gihugu pe. Ubu koko amaraso abantu bimenyereje kumena azabashiramo ryari koko? Ngo umuhungu we kweli? Ahaaa ubundi se ubu asigaje kubaho igihe kingana iki yo gakizwa ku buryo aba akirwanira iby’inda koko? Yabura gushaka Imana nibura akazataha amahoro ahubwo umuhoro niwo akaraga.

kundwa yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka