Umuryango wose wahunze kubera umuhungu wabo wishe umuntu
Imvururu zavutse mu muhango wo gushyingura Ndahimana Eric wishwe n’umuturanyi we, ubwo yari agiye kumurariza umugore, zatumye umuryango w’uwamwishe wose uhunga.
Tariki 5 Mata 2016, mu ishyingurwa rya Ndahimana Eric wari umucuruzi mu isanteri y’ahitwa ku Nkambi mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, bamwe mu batabaye bashatse gukubita umubyeyi wa Nkurunziza Richard wamwishe, ngo bahorere uwapfuye.

Byateye ubwoba uwo mukecuru witwa Mukadata, maze ahitamo guhunga urugo rwe kugira ngo abo mu muryango wa Nyakwigendera batamugirira nabi.
Cyakora, ubuyobozi bwari bwahosheje imvururu zabereye ku itabaro ndetse bunamwizeza umutekano. Hategekimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kidahwe byabereyemo, yagize ati “Umukecuru yari yatabaye nk’abandi bose, ariko hazamo urwikekwe, umudamu umwe amugirira urugomo ariko twarabihosheje”.
Mu ijoro ry’uwo munsi, umukecuru n’abana be baragiye ndetse n’umugore wa Nkurunziza wari umaze kurekurwa na Polisi, abaturage bavuga ko yahise yerekeza muri Uganda.
Umwe muri bo aragira ati “Umugore ejo yahamagajwe na Polisi , noneho agezeyo bahita bamurekura ahita yigendera. Ubu namenye amakuru y’uko uwo mugore Nyiribambe yageze mu gihugu cya Uganda”.
Mu nama y’umutekano bagiranye na Polisi iri kumwe n’abayobozi, kuri uyu wa 6 Mata 2016, abaturage bibukijwe ko batagomba kwihorera , bagaha amahoro umukecuru kuko Nkurunziza wakoze icyaha ari mu maboko y’ubutabera kandi nta ruhare umukecuru yagize mu bwicanyi bw’umuhungu we.
Abaturage bagaragaje ko umujinya bawutewe n’akababaro ko kubura umuntu wabo. Vuguziga Pie, umwe mu bacuruzi bo ku Nkambi, ati “Bitewe n’ibiba byabaye n’agahinda k’umuntu utuvuyemo mu buryo budasobanutse, byarenze ubwenge”.
Abaturage batunguwe n’irekurwa ry’umugore wa Nkurunziza kandi ngo hari uruhare afite mu iyicwa rya Ndahimana kuko ari we wamuhamagaye kandi ntatabaze mu gihe batuye ku mudugudu.
Banasabye Polisi gukora ubuvugizi urubanza rwa Nkurunziza rukazaburanishirizwa ku Nkambi kuko ariho yakoreye icyaha.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ntampamvu yo kwihorera niyo mpamvu leta yu Rwanda ihora itwigisha nibareke imucyecuru atuze asubire iwe, najo kurekura umugore ubwo basanze kitamuhama.
Ariko iyo muvuga NGO umupolisi warekuye uwo mudamu nafatwe muzi icyagendeweho bamurekura??cg nugufunga gusa?hari amabwiriza yo gufunga.
Uwo mukecuru nahabwe amahoro kuko ntacyo ashinjwa
uriya mugabo arazira ubusa kuko iyo uwapfuye amutanga nawe aba yaramwishe kuko SAA munani zi joro ntiyaratabaye ahubwo yaragiye gusenya urwabandi????????
icyo nasaba abacamanza nuko bazamujyana ahoyakoreye icyaha
Umupoliso warekiye uwo mudamu nafatwe nawe ahatwe ibibazo.