Umurwayi wo mu mutwe yatemye abantu barindwi, umwe ahasiga ubuzima

Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu barindwi umwe ahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye.

Ibi byabereye mu Kagari ka Migeshi ahagana mu ma saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2020, aho uyu mugabo w’imyaka 35 yageze mu rugo rw’umukecuru witwa Nyirabatezi Sarah aramutema, mu gihe umuhungu we n’umukazana we bari kumwe n’undi mwana wabo baje gutabara na bo arabatema.

Uyu mukecuru yahise ashiramo umwuka, mu gihe abandi batandatu biganjemo abo mu muryango w’uwo mukecuru(umuhungu, umukaza n’umwuzukuru w’imyaka icumi) n’abandi uyu mugabo yatemye baje gutabara bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Uyu mugabo wakoze ayo mahano afite abana bane, akaba ngo yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yajyaga afata imiti kwa muganga, rimwe na rimwe akagira agahenge agakora akazi gasanzwe.

Bamwe mu baturage bamuzi bavuga ko nta bindi bibazo by’amakimbirane bari bafitanye ariko ngo kenshi yajyaga ahigira uyu mukecuru ko azamugirira nabi.
Uwitwa Mukaruyenzi, umukobwa w’uyu mukecuru witabye Imana, yagize ati: “Nageze hano nsanga umukecuru wanjye yamaze gushiramo umwuka abandi babajyanye ku bitaro, uwabikoze nta kibazo nzi twari dufitanye, nta rubanza twigeze kuburana, nta rubibi twari duhuje, nta n’ideni nzi twaba tumurimo ku buryo yakora amahano ameze gutya”.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kenshi uyu mugabo yajyaga afatwa n’uburwayi akibasira uyu mukecuru amubwira ko azamugirira nabi. Umwe muri bo yagize ati: “Yafatwaga n’uburwayi akaza yivuga ko azabaho ari uko uyu mukecuru atakiriho, kubera ko hari umuhungu w’uyu mukecuru wari waraguze amasambu yo mu miryango y’uyu wakoze iri bara. Niba rero yarananiwe kubyihanganira bikamutera inzika bigera n’aho atemagura abantu muri ubu buryo sinzi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze Uwabera Alice yavuze ko Nsabiyera afite uburwayi bwo mu mutwe, amakuru bafite akaba ari uko yajyaga afata imiti mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ariko akagira agahenge. Ngo no ku munsi w’ejo, uyu mugabo yiriwe mu kazi k’ibiraka bisanzwe ariko bakaba batunguwe no kubona muri iki gitondo akora aya mahano.

Yagize ati: “Uyu mugabo yari asanzwe yivuza uburwayi bwo mu mutwe afata imiti, yajyaga agira agahenge agakomeza imirimo bisanzwe, n’ejo hari ibiraka yiriwemo byo gutunda ibiti. Birababaje kubona ahitanye ubuzima bwa nyakwigendera akagira n’abo akomeretsa mu buryo bukomeye, twihanganishije imiryango kandi tuboneyeho no guhumuriza abaturage bose muri rusange”.

Akomeza avuga ko mu buzima busanzwe nta muntu bazi waba wari ufitanye na we ikibazo cy’amakimbirane. Bityo ngo amakuru y’uko haba hari uwo bari bafitanye ikibazo ngo akaba atayafite. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye gushakisha abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bashyikirizwe ibitaro hato hatazagira uwongera gukurura ibibazo nk’ibi.

Bikimara kuba abaturage bihutiye gutabaza ubuyobozi bafatanya gufata uyu mugabo n’ubwo byabanje kugorana kuko yavuye muri uru rugo uwo bahuye na we wese akamutema. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yabwiye Kigali Today ko uyu mugabo yahise ashyikirizwa inzego zirimo Polisi na RIB. Ngo icyo bagiye gukora ni ukubanza kumujyana kwa muganga agakorerwa isuzumwa no kuvurwa.

Yagize ati: “Twamaze kumufata ubu tugiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere agezwe kwa muganga, kuko na we ubwe arwaye mu mutwe, abafite ibibazo nk’ibi by’uburwayi bwo mu mutwe kandi bizwi neza ntabwo ari byiza kubiceceka, bakwiye kujya batanga amakuru abantu bakamukurikiranira hafi, byanaba ngombwa akaba yaturiza kwa muganga kugeza ubwo abanganga bemeje ko yakize neza, akabona gusubira mu muryango. Kuba bitaragenze gutyo rero nabyita ko ari uburangare ari nabwo bukuruye iyi sanganya, dukomeje kubikurikiranira hafi kandi twizeye ko nta wundi muntu uza kuhasiga ubuzima kuko abakomeretse bose bagejejwe kwa muganga”.

Abakomeretse barimo abantu babiri uyu mugabo yatemye bikomeye mu mutwe. Abandi ngo n’ubwo batemwe ku bindi bice by’umubiri ngo na bo bakomeretse bikabije ku buryo hari n’abashobora koherezwa i Kigali muri CHUK.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RIP KURUWO MUKECURU

kagarara yanditse ku itariki ya: 1-11-2020  →  Musubize

Yooo bakomeze kwihangana imana imwakire mubayo

Nintahompagaze yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka