Umurambo watoraguwe ku Kinamba ngo ni uw’umukarani wakoreraga i Nyabugogo (VIDEO)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 10/4/2014, munsi y’ikiraro ku Kinamba (mu mujyi wa Kigali), hatoraguwe umurambo winitse mu mazi, ku gikuta cy’ikiraro iruhande rwe hari amaraso.
Bamwe mu bamubonye Polisi imaze kumukuramo, bavuga ko bari basanzwe bamubona akora akazi k’ubukarani ku igorofa ryo kwa Mutangana, i Nyabugogo.
Mu bari bahuruye kureba uwo muntu uwo ari we, harimo abavuga ko babuze abantu babo nka Pastoro Gregory Schoof, nyiri radio ya gikirisitu yitwa UBUNTU BUTANGAJE (Amazing Grace), kugeza ubu utaramenya irengero ry’uwamuyoboreraga iyo radio, Cassien Ntamuhanga; wabuze mu ijoro ryo ku wa mbere w’iki cyumweru.
“Navuze nti reka nze wenda wasanga ari Cassien, twabuze kuva ku wa mbere” , Pastor Schoof.

Uwabanje kuvuga ko umurambo watoraguwe mu Kinamba ari uw’umukarani, ni umuhungu w’umusore (utashatse kwivuga amazina ye), wasobanuriye abanyamakuru ko bagenzi be b’abakarani bamugiriraga ishyari, ngo kuko yabonaga abakiriya benshi.
Uwo musore yaganirije itangazamakuru, abonye Polisi ishaka kuza kumubaza birambuye, ahita yiruka baramukurikira baramufata; kuri ubu ari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Undi wavuze ko yari asanzwe abona umwana w’umusore watoraguwe munsi y’ikiraro cyo ku Kinamba, ni umubyeyi w’inzobe utuye ku Muhima utashatse kwivuga amazina ye; ngo yajyaga guhaha kuri ‘etage’ yo kwa Mutangana akamubona atwaza abantu ibyaguzwe, akabitunda ku kigorofani gikozwe mu biti.

Umurambo ngo wabonwe n’abana bo mu muhanda, bagendagendaga ku kagezi kanyura munsi y’ikiraro mu gitondo ahagana saa moya n’igice (7h30), nk’uko uwitwa Ndindiriyehe Bernard ukorera ishyirahamwe rikora isuku mu karere ka Nyarugenge, wavuze ko amaze kubibwirwa n’abana yahise ajya gutabaza abapolisi bashinzwe umutekano ku muhanda.
Ndindiriyehe usanzwe akora isuku mu busitani bwo ku Kinamba, avuga ko uretse kubona inyamaswa zapfuye zitembanwa n’amazi, ari ubwa mbere batoraguyemo umurambo w’umuntu.
Polisi y’igihugu niyo yinuye uwo murambo mu mazi, ikaba yamujyanye kumukorera iperereza kugirango imenye icyamwishe n’impamvu zabiteye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aka kavideo ni sawa. Mukomereze aho dukeneye utuntu nk’utumu nkuru nyinshi.