Umunyarwanda yashimutiwe muri Kongo bamwambura amadorali 2300
Umunyarwanda witwa Ngabo avuga ko ubwo yari amaze kugurisha amashaza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangiriwe n’abantu bamusabye ibyangombwa bagahita bamujyana mu modoka idafite nomero ziyiranga bakamugirira nabi bakanamutwara amafaranga.
Ibi byabaye tariki 17/08/2014 saa cyenda z’amanywa ubwo Ngabo yari amaze gucuruza imifuka 50 y’amashaza n’Umunyekongo atashoboye kumenya akamwishyura amadolari 1300. Akimara kugurisha ayo mashaza yahise agaruka mu Rwanda ariko ageze nko muri metero 30 ngo agere ku mupaka w’u Rwanda na Kongo atangirwa n’abantu.

Mbere y’uko bamushyira mu modoka avuga ko uwamwatse ibyangombwa yabimuhanye n’amadolari y’amerika 200 kugira ngo nibamuhohotera wenda aze kumufasha kumutorokesha, ariko ahita avuga ko afite amafaranga niko kumusunikira mu modoka bamufatiraho imbunda nto bamwambura ibyo afite byose birimo amadolari 2300 n’andi mafaranga akoreshwa muri Kongo.
Ngabo avuga ko nyuma yo gushimutwa yapfutswe mu maso bakamuzengurutsa umujyi wa Goma babazanya icyo kumukorera ariko barangiza biyemeje kumwica aho kumufunga, bigatuma bamujyana ahitwa Mugunga ku masaha y’umugoroba maze uwarimo bahamagaraga Captaine amutera icyuma ku kuboko no mu gituza, ahita ategeka umwe Ngabo yari yahaye amadolari kujya kumwica ariko nawe ntiyabikora ahubwo amuhereza indangamuntu ye amutaho basubira mu modoka barigendera.

Ngabo avuga ko yahavanywe n’umugiraneza w’umumotari wamugejeje i Goma akamugeza ku ivuriro ryashoboye kumufasha ndetse rikamucumbikira bugacya agaruka mu Rwanda kuri uyu wa 18/08/2014.
N’ubwo bari bambaye imyenda itari iya gisirikare, Ngabo avuga ko abamufashe bari abasore batatu bari mu modoka idafite nimero ziyiranga gusa ngo mu modoka hari imyenda ya gisirikare hamwe n’imbunda zo mu bwoka bwa SMG ari byo ashingiraho avuga ko ari abasirikare.

Abajijwe na Kigali Today icyo bamuhoye, avuga ko bimwe mu byo bamubwiraga birimo urwangano bafitiye Abanyarwanda ngo kuko basuzugura Abanyekongo, bakavuga ko “bazagenda babitaho buhoro buhoro”.
Mu kwezi kwa Kamena 2014, undi munyarwanda yari yafashwe n’inzego za gisirikare muri Kongo zihamagara imiryango ye ko igomba gutanga amafaranga kugira ngo arekurwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
HAGAKWIYE GUKORA AMANAMA AHAGIJE HAGATI Y’IBIHUGU BYOMBI URWANDA NA DRC KUKO ABANYARWANDA BENSHI BAKOMEJE KURENGANIRA MU GIHUGU CYA CONCO HAKANGIRIKA UBUZIMA BWABATARI BAKE ARIKO UGASANGA ABANYARWANDA BIRINDA GUHOHOTERA ABANYE CONGA IGIHE BAJE MURWANDA
ariko aba baturanyi ko banze bakigira intakoresha abakigira amashyano koko ibi nibiki? ariko icyo nkundi abanyarwanda ntibabishyura kuko babibonako ari ibikorwa byubugwari twe twanyuze mubikomeye tuzi uburenganzira ni ukutavigerwa kwikiremwamuntu
abakongomani ni abagome mubirinde aho mri hose batabatwara utwanyu.
ariko Congo banza barahahambye umusazi wagirango niho satani yituriye iranahacumbika gusa birakwiye ko u Rwanda rugira icyo rubikoraho kuko bimaze gukabya.
uwishe uwo muryango agomba guhanwa byintangarugero hakurikijwe amategeko ya repubulika yurwanda.