Umukwabu udasanzwe wa Polisi wafashe n’ibiyobyabywenge by’agaciro ka milioni 12

Umukwabu udasanzwe Polisi y’Igihugu yakoze wataye muri yombi bikoresho bitandukanye byiganjemo imiti y’ubuhinzi itemewe n’imikorano ihata muri yombi ibiyobyabwenge birimo za kanyanga n’urumogi bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukwabu wari ufite izina rya “Usalama ya 2” wakozwe mu bihugu 12 bigize akarere u Rwanda rurimo, mu gikorwa cyabaye tariki 4-5 Kamenza 2015, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ICP Celestin Twahitwa yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2015.

Iki gikorwa cyakozwe ku rwego rw'Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo.
Iki gikorwa cyakozwe ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Yagize ati “Ni ibikorwa byagiye bibaho kenshi kugira ngo abari mu muryango wa EAPCO na SAPCO ibihugu byose bifatanye, ku buryo duhashya ibyaha ndengamupaka cyane cyane ibirimo ibicuruzwa nk’ibi ngibi biba bitujuje ubuziranenge byavuye mu bihugu bitandukanye.”

Hari ku nshuro ya kabiri iki gikorwa cya Usalama kibaye, kuko no mu 2013/2014 iyi miryango ibiri ya Polisi z’ibihugu ariyo EAPCCO (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organisation) na SAPCCO (South African Police Chiefs Cooperation Organisation) yari yateguye “Usalama ya 1.”

Ibyo nibyo biyobyabwenge byiganjemo urumogi, mayirungi na kanyanga byatawe muri yombi mu gihokorwa Polisi yakoze mu minsi ibiri.
Ibyo nibyo biyobyabwenge byiganjemo urumogi, mayirungi na kanyanga byatawe muri yombi mu gihokorwa Polisi yakoze mu minsi ibiri.

Muri ibi byafashwe harimo imiti yica udukoko two mu bihingwa itemewe gukoreshwa mu Rwanda, iyarangije ihe, amamesa atujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, kanyanga na mayirungi.

Uwumukiza Beatrice ushinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, yatangaje ko ibyafashwe biramutse bigiye ku isoko bigakoreshwa byagira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ubukungu muri rusange.

Ati “Nkabiriya bicuruzwa byaravuye ku isoko bifite ingaruka mbi kuko bisiga ibisigazwa birengeje igipimo mu musaruro, abakoresha uwo musaruro ari ukuwurya bikabagiraho ingaruka ku buzima n’ababicuruza ku isoko mpuzamahanga ugasanga ntago bibashije kwakirwa.

Iyo miti yafashwe yica udukoko ariko yose ntikemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Iyo miti yafashwe yica udukoko ariko yose ntikemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Polisi yatangaje ko impamvu bahisemo gukorera hamwe n’bindi bihugu ni ukugira ngo hatabaho ko hari abarenga imipaka bakajya kubikorera ahandi. Izi polisi kandi zigenzura ikwirakwizwa ry’intwaro nto, iterabwoba n’ubujura nk’imodoka yafashwe yari yibwe mu Buholandi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

abo bajura bage babakanira uubakwiye,batubuza gutera imberetu.

alias jojo yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka