Umukecuru ari mu maboko ya polisi akekwaho kuroga

Ejo, tariki 09/01/2012 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba mu karere ka Nyanza habereye induru yatizwaga umurindi n’abantu basaga 100 bashinjaga umukecuru w’imyaka 52 ukekwaho kuba yifashisha injangwe mu kuroga abantu.

Uwo mukucuru yitwa Mukamuzima Liberetha atuye mu mudugudu wa Rukandiro mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abari inyuma ye aho yanyuzwaga hose avugirizwa urwamo n’induru buri wese yavuga ibye n’undi ibye ariko bagahuriza ku nkuru ivuga ko uwo mukecuru yaba aroga.

Umwe muri abo baturage yumvikanaga mu ijwi rivugira hejuru agira ati “Nafungwe! Nafungwe yishe miliyoni y’abantu tukabanza kugira ngo bishwe na SIDA kandi ari uburozi bwe”. Abandi nabo induru yari yose bagira bati “Yatumazeho urubyaro none Imana ishimwe ko yafashwe ubu tukaba tumwifitiye, araducikira he?”.

Ariko yagejejwe kuri polisi nta n’umwe bakiri kumwe ndetse n’abavuzaga induru ntawamenye aho barigitiye usibye abashinzwe umutekano bari kumwe bamwerekeza ku biro bya station ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mbere y’uko uwo mukecuru akorerwa inyandikomvugo na polisi yatangaje ko abanje kiyishimira kuba yamurinze guhohoterwa inzira yose. Yabivuze atya: “ yo ntagira Polisi abaturage nabonaga basizoye mu kunshinja bari bunkuremo umwuka, ngapfa”.

Uyu mukecuru ashinjwa kuroga abantu akoresheje injangwe.
Uyu mukecuru ashinjwa kuroga abantu akoresheje injangwe.

Yisobanuye avuga ko igisimba basanze iwe mu rugo kikaba intandaro yo gufatwa akazanwa kuri biro bya polisi aricyo abana be bishe bakagitwika bagamije kuzakigaburira imbwa ebyiri afite iwe mu rugo kandi n’abaturage ngo barabizi ko azitunze.

Ubwo yagezwaga ku biro bya polisi kuri sitasiyo ya Busasamana, mu ijwi ry’ikiniga, uwo mukecuru yavuze ko umugabo witwa Ndashimye Claver ari we uri inyuma y’ibimubaho byose.

Yakomeje avuga ko uwo mugabo ahora amukubitira agatoki ku kandi amubwira ko azashyirwa ari uko amufungishije. Yagize ati “Nimfungwa rero umugambi we araba uwusohoje”.

DJPO (District Judicial Police Officer), ushizwe ubugenzacyaha kuri station ya Busasamana mu karere ka Nyanza yirinze kuvuga byinshi kuri uwo mukecuru avuga ko hagiye gukomeza gukorwa iperereza kuri we. Yagize ati “Nidusanga nta bimenyetso bifatika ntazatinda kurekurwa”.

Ingingo ya 315 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda (penal code) ivuga ko kuroga ari kugambirira ubuzima bw’umuntu umuha ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, batagombye kwitegereza ibyakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyili ukubigilirwa n’inkurikizi zabyo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka