Umucuruzi wa moto afunzwe ashinjwa kurimanganya abaturage

Umucuruzi wa moto za “Bajaj” mu Karere ka Bugesera witwa Musemakweri Lambert ari mu mabako ya Polisi ashinjwa kurimanganya abaturage yagurishije.

Polisi y’Igihugu mu Karere ka Bugesera itangaza ko yataye muri yombi uyu mucuruzi nyuma yo kwakira ibirego by’abantu batanu bamurega ko yabagurishije moto ariko ntabahe ibyangombwa byuzuye.

Yagurishije abaturage moto ntiyabafasha kubona ibyangombwa nk'uko amabwiriza ya RRA abiteganya.
Yagurishije abaturage moto ntiyabafasha kubona ibyangombwa nk’uko amabwiriza ya RRA abiteganya.

Ntakirutimana Callixte, umwe mu batanze ikirego, avuga ko yaguze moto tariki 26 Nyakanga 2015 ayiguze ibihumbi 910 maze abwirwa ko azahabwa plaque zayo mu gihe gito.

Yagize ati “Kugeza n’ubu sindabona ibyangombwa byayo, ubu iraparitse kuko sinayigendaho kandi irimo kumpombera kuko nayiguze amafaranga natse muri banki.”

Si uwo gusa kuko n’uwitwa Vuguziga Emmanuel yaguze moto umwaka ushize kuri Musemakweri ariko kugeza ubu ntarabona ibyangombwa. Na we ntiyayigendaho kandi idafite ibyangombwa byayo.

Itegeko ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bijyanye na moto, rivuga ko uguze moto agomba gufashwa na nyir’iduka kubona ibyangombwa.

Musemakweri yemera ko amafaranga y’abaturage yayakiriye, akavuga ko ibyangombwa byagombaga gushakwa n’uwo yacururizaga izo moto ari we Rwabuneza Theoneste uhagarariye Abahinde bacuruza moto za Bajaj mu Ntara y’Iburasirazuba, kandi ko n’amafaranga yazo yayamushyikirije.

Rwabuneza we akaba atemera ko Musemakweri yamuhaye amafaranga y’abaguze moto yose ahubwo ngo yamuhaye igice cyayo amubwira ko abaguze moto bazabona ibyangombwa byazo ari uko bamaze kwishyura ikiguzi cyose.

Musemakweri avuga ko aya mafaranga yagiye ayishyura mu byiciro kuri banki ndetse akaba abifitiye impapuro za banki.

Polisi ivuga ko igiye gukomeza iperereza ricukumbuye kugira ngo hamenyekane ukuri.

Kuri ubu, abacuruza moto ni bo bajya gusabira umuturage ibyangombwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA). Ibi ngo bikorwa mu rwego rwo korohereza umuturage, bitewe n’uko abagura moto baba ari benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibimuhama Bamukatire Urumukwiye

Paciphiqe yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka